Twaganiriye na Dr Ryambabaje Alexandre wabaye umunyapolitiki, umwalimu n'umukinnyi ukomeye wa Volleyball #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Dr Ryambabaje Alexandre azwiho kuba yarajyaga atera umupira ugaturika
Dr Ryambabaje Alexandre azwiho kuba yarajyaga atera umupira ugaturika

Ni umugabo uvuga atuje muremure w'ibiro biringaniye, umugabo uzi gusetsa ufite imyaka 60 y'amavuko, akaba umwe mu bahanga u Rwanda rufite wize imibare dore ko ari Dogiteri mu mibare. Iyi mpamyabumenyi yayibonye abikesha gukina umupira w'intoki (Volleyball).

Dr Ryambabaje yize muri kaminuza nkuru y'u Rwanda, ajya kwiga icyiciro cya gatatu cya Kaminuza (Master's Degree) muri Canada ari na ho bamuboneye ko ari umuhanga muri volleyball atangira gukina atyo mu cyiciro cya mbere muri uwo mukino muri Canada.

Yaje kugaruka mu Rwanda yigisha muri kaminuza ndetse akomeza gukina uyu mukino no kuwutoza. Yakinnye mu ikipe y'igihugu ya Volleyball yasohokeye u Rwanda ahantu henshi hatandukanye ku isi.

Yaje kubona buruse kubera kuba intyoza mu mukino wa volleyball ajya mu gihugu cy'u Bufaransa aho yakuye impamyabumenyi y'ikirenga ya Doctorat anakina Volleyball nk'uwabigize umwuga.

Ababonye imikinire ya Dr Ryambabaje bemeza ko yari umuhanga utangaje ku buryo hari ubwo yateraga ikilo agaturitsa umupira.

Avuga kuri ibi, yagize ati “Biragoye ko umuntu yakwivuga ahubwo abandi ni bo bashobora kumuvuga, gusa tukiri abasore twakubitaga umupira indodo zikagaragara tukanakubita ugaturika, niba ari uko imipira y'icyo gihe yari ikoze nabi cyangwa ihaze cyane simbizi gusa warakubitaga rwose ukabona ko harimo ingufu, mu nzu twakiniragamo (Gymnase ya kaminuza) byo twabaga twifuza gukubita ibiro, umupira ugakubita ku byuma biyubatse mu gisenge”.

Mu bintu Dr Ryambabaje atajya yibagirwa, ngo ni uburyo bagiye gukina mu Bufaransa bakababwira ko nta mukino n'umwe baza gutsinda nyamara bakaza gutsinda imwe mu mikino bari babateze.

Ikindi yibuka ni uburyo bagiye gukina muri Kenya bakanga ko aba umutoza bakamugira umukinnyi bagatangira gutsindwa akaza gusaba umutoza we kumuha amahirwe yo gutoza bikarangira atsinze.

Hari ibyo atajya yibagirwa bibi nk'aho ubwo yatozaga ikipe y'igihugu, umwe mu bari bayoboye imikino mu Rwanda yamubwiye ko ngo atoranya abakinnyi bo mu bwoko bumwe undi akamusubiza ko we atoranya abakinnyi bazi gukina atitaye ku moko yabo.

Yagize ati “Tujya kujya Congo Brazzaville baraje barambwira bati ‘ariko ko ikipe yawe igizwe n'ubwoko bumwe?' hari muri 1987 mbwira Minisitiri n'umukozi we nti ni bande, bambwira amazina hanyuma ndababwira nti nkeneye abakinnyi 9 mwebwe mugende munshakire abandi, gusa byarangiye bandetse njyana ikipe yanjye yose ndetse tuzana umudari mba n'umukinnyi mwiza w'irushanwa”.

Mu nkuru ikurikira iyi tuzabagezaho uko Dr Ryambabaje yakomeje kubyitwaramo muri ibyo bihe ndetse azanatubwira mu bisanzwe by'ubuzima bwe bwite hanze ya Volleyball.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/volleyball/article/twaganiriye-na-dr-ryambabaje-alexandre-wabaye-umunyapolitiki-umwalimu-n-umukinnyi-ukomeye-wa-volleyball
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)