Ambasade y'u Rwanda mu Bubiligi yijeje inkunga umuryango RESIRG ukora ubushakashatsi kuri Jenoside #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni nyuma y'ibiganiro bagiranye mu rugo rwa Ambasaderi mu mpera z'icyumweru gishize i Buruseli (Bruxelles), aho abayobozi ba RESIRG basobanuriye Ambasaderi Sebashongore ibirebana n'akazi bakora muri ubwo bushakashatsi n'ibyo bifuza kuzakora mu minsi iri mbere bakaba bifuza ko Ambasade y'u Rwanda izabibafashamo.

Nyuma y'ikiganiro cyamaze amasaha abiri, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bubiligi yabwiye abayobozi ba RESIRG ko kimwe n'abandi Banyarwanda ahagarariye, yiteguye kubashyigikira uko ashoboye kose, cyane cyane mu bikorwa byo guhangana n'ingaruka z'amateka mabi u Rwanda rwanyuzemo, gutoza urubyiruko gukora ubushakashatsi, kurwigisha no kurutoza gukunda u Rwanda no guharanira kuruteza imbere rukiyubaka rukaba igihugu cyiza rudategereje inkunga y'amahanga.

Abahagarariye RESIRG na bo bamwijeje ko biteguye gufatanya na Ambasade igihe cyose izabakenera ndetse bagafatanya n'abandi Banyarwanda mu gushyira mu bikorwa icyo cyifuzo, n'ibindi byose bigamije guteza imbere u Rwanda.

RESIRG asbl ni urugaga mpuzamahanga rudaharanira inyungu rugizwe n'abashakashatsi kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, no ku zindi Jenoside zemewe n'amategeko. Rwashinzwe muri 2013 rukaba rufite icyicaro i Buruseri mu Bubiligi.




source https://www.kigalitoday.com/diaspora/article/ambasade-y-u-rwanda-mu-bubiligi-yijeje-inkunga-umuryango-resirg-ukora-ubushakashatsi-kuri-jenoside
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)