Amateka y'urwandiko rw'Abaroma n'impamba twakuramo mu rugendo rugana mu i Juru #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ahagana ku musozo w'urugendo rwe rwa gatatu rw'ivugabutumwa, amaze kuzenguruka Asia n'ibice by'Uburayi bya Masedoniya na Korinto (Ubugiriki), ari i Korinto, Pawulo niho yanditse uru rwandiko, kugira ngo rumubanzirize i Roma, abamenyesha ko agambiriye kuzabasura.

Ubusanzwe Pawulo uko yakoraga yashingaga itorero muri buri mugi ukomeye. Roma rero nk'umugi mukuru w'icyo gihugu yifuje kuhashinga itorero ariko asanga hari abamutanze kurihatangiza, icyakora yashakaga kumenya imyizerere yaryo niba ritazahindurwa n'isi, uko rihagaze, abandikira ababwira ko azabasura niko gukomeza ajya ahandi.

Iki gihe Pawulo yarimo akusanya inkunga zo gufashisha abera b'i Yerusalemu kuko muri iki gihe hari inzara. Ari i Korinto rero nibwo yagambiriye ko nageza iyo nkunga i Yerusalemu azakomeza i Roma akagera no muri Hasipaniya (Espagne/Spain)

Kugira ngo agere ahandi rero yagombaga kugira aho azakirirwa kandi azahagurukira, ariko nanone nta butware yari abafiteho kuko itorero ry'Abaroma atariwe wari wararitangije kandi ntibari baziranye ariyo mpamvu yisobanura cyane atangira uru rwandiko. Ubundi iyo abantu bataziranye cyane cyane mu gakiza aho abantu baba bakeneye kumenya ko bizera kimwe, habaho kwibwirana kugira ngo bagendane baziranye.

Indi mpamvu ikomeye yatumye Pawulo yandikira Abaroma, byari ukugira ngo ababwirize hakiri kare atari yabageraho bitewe n'ibintu yumvaga byari i Roma, kuko wari umurwa mukuru w'ingoma ya Roma, abanyamahanga, tutirengangije ibiba mu migi ikomeye. Ibyaha biba ari byinshi bavuga ko mu bategetsi b'i Roma iki gihe bari 15, 14 muri bo bari abatinganyi, abana ntibumviraga ababyeyi, hari byinshi, mu gice cya 1 kijya kurangira, dusoma ko Pawulo yabyumvise bituma ashaka kubandikira.

Imbere mu itorero naho harimo ibibazo

Iri torero bavuga ko ryatangijwe n'abayuda bari baje i Yerusalemu k'umunsi wa Pantekote, barakizwa mu bihumbi bitatu (3000) bakijijwe kuri Pantekote, baragenda batangira itorero. Iki gihe bavuga ko hari abayuda bagera kuri magana ane (400) i Roma benshi bari abacuruzi, itorero ryambere ry'i Roma ryari rigizwe n'abayuda gusa ariko igihe cy'umwami witwaga Kilawudiyo ngo habaho imvururu hagati y'abayuda n'abakristo, Abayuda bose barirukanwa.

Muri bo harimo Akwila na Purisila bahuriye na Pawulo i Korinto, aribo bamuhaye amakuru nyuma yo gupfa kwa Kilawudiyo, abayuda bemererwa kugaruka i Roma harimo n'abakristo b'abayuda basanga abakristo b'abanyamahanga aribo bafite imirimo mu itorero.

Aba bantu bari basanzwe batumvikana, abayuda bapinga abakristo bahoze ari abanyamahanga bitwaje amategeko n'imihango ya kiyuda. Abakristo nabo bavuga ko aribo bakomeye kubera inshingano bahawe nyuma y'uko Abayuda bahunze n'ibindi…, ariyo mpamvu Pawulo yandika nyuma yo kuvuga kubyaha bikorerwa mu murwa hanze, ahindukira kunga abo bantu bose bari mu itorero avuga ko twese hatavuyemo n'umwe twakoze ibyaha ntitwashyikira ubwiza bw'Imana. Pawulo agenda agaruka kuri ayo magambo Abayuda n'abanyamahanga bose kimwe.

Akomeza agira ati 'Imana ntiyibagiwe abayuda, nubwo birukanwe ikabyemera ariko izongera ibasubize mu mwanya wabo'.

Uru rwandiko ubwarwo, ni ubutumwa bwavuye mu kanwa ka Pawulo. Ukuze mu gakiza wamenya guhuza isezerano rya kera n'irishya. umaze guhura n'intambara nyinshi, umaze kumenya ubuzima bwa gikristo n'itorero, abwandikaho nko gusubiza ibibazo abakristo benshi baba bibazaho. Uru rwandiko muzasanga yibazamo ibibazo byinshi akanabisubiza.

Incamake y'ubutumwa bukubiye muri uru rwandiko.

Imana irakiranuka ititaye ku biba mu isi. N'ubwo abantu bo ari abanyabyaha ( kugeza Abaroma 3:20), Imana kandi ntabwo yica ahubwo ibabarira abahamwa n'ibyaha. (Abaroma 3:21) n'ubwo abantu badashobora kubaho uko kwera kw'Imana kubisaba mu nzira zabo cyangwa mu nzira z'amategeko (Abaroma 6:1-17) n'ubwo abantu bamererwa nabi kandi bikagaragara ko gucungurwa gutinze (Abaroma 8:18-39) n'ubwo abayuda benshi batizera (Abaroma 9:1-11), Imana yo irakiranuka, kandi ku bw'ubuntu bwayo yaratubabariye.

Kubera izo mbabazi yatugiriye, dukwiye kubaho ubuzima bwerekana ko twakiriye izo mbabazi (Abaroma 12:1-16).

Icyo urwandiko rw'Abaroma rutwigisha.

Rutwigisha ko tudakwiye kwiyiringira, ahubwo twiringire Yesu utanga agakiza. (igice 1-5)

Dukwiye kwigana kwizera kw'Aburahamu; (igice 4). Kwihanganira ibitugerageza, (igice 5:1-11). Dupfe ku cyaha buri munsi, (igice 6:1-7:25). Tugendere mu mwuka iteka (igice 8:1-17). Twizere ko imbere tuzahabwa ubwiza butagereranywa, kandi ko Imana izakura ibyiza mu mibabaro duhura nayo ubu (igice 8:18-39).

Dusenge kandi twamamaze ubutumwa bwiza mu bazimiye, cyane cyane Abayuda (igice 9:1-11:32). Dushimire Imana ku bw'ubwenge n'ubuhanga mu mugambi wo kuducungura (igice 11:33-36).

Impuguro zitari zimwe ku buryo ubutumwa bufite imbaraga kandi bukora mu itorero ndetse no mu isi (igice 12-15). Tugire urukundo ruzirikana bene data umwe, umwe, kandi nitunabasengera tubavuge mu mazina yabo (igice 16).

Source: Bibiliya.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Amateka-y-urwandiko-rw-Abaroma-n-impamba.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)