AMAFOTO: Gorilla FC yegukanye igikombe cya shampiyona, Etoile del'Est inyagira Visison itwara umwanya wa 3 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Gorilla FC yegukanye igikombe cy'icyiciro cya kabiri mu bagabo nyuma yo gutsinda Rutsiro FC ku mukino wa nyuma 2-1 mu mukino wabereye kuri Stade Amahoro.

Umukino wa nyuma w'icyiciro cya kabiri ukaba wabanjirijwe n'uw'umwanya wa Gatatu aho Etoile del'Est yakinnye na Vision.

Etoile del'Est yaje kwegukana umwanya wa 3 nyuma yo gutsinda Vision ibitego 3-0.

Igitego cya Amini Muzerwa ku munota wa 26, Habineza Viateur ku munota wa 37 ndetse n'icya Iraguha Hadji mu gice cya kabiri nibyo byahesheje iyi kipe umwanya wa 3.

Hahise hakurikiraho umukino wa nyuma wahuje Rutsiro FC yasezereye Vision muri 1/2 na Gorilla yasezereye Etoile del'Est.

Gorilla FC yatangiye umukino ubona ko irusha cyane Rutsiro, ibi byaje kuyiha ibitego hakiri kare ku munota wa 12 na 29 byose byatsinzwe na Sindambiwe Protais.

Igice cya mbere cyaje kurangira nta zindi mpinduka zibaye.

Mu gice cya kabiri, Olivier Nshimiyumuremyi yaboneye Rutsiro igitego kimwe umukino urangira urangira ari 2-1.

Gorilla FC ikaba ari yo yegukanye igikombe cya shampiyona y'icyiciro cya kabiri ku mwaka wayo wa mbere yari igikinnye.

Perezida wa Gorilla FC, Hadji yari yabukereye
Igikombe Gorilla yegukanye
Sindambiwe Protais yahesheje Gorilla igikombe ayitsindira ibitego 2
Nizeyimana Jean Claude 'Rutsiro' wavuye muri Kiyovu Sports ni imwe mu bagoye Rutsiro FC



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amafoto-gorilla-fc-yegukanye-igikombe-cya-shampiyona-etoile-del-est-inyagira-visison-itwara-umwanya-wa-3

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)