Abantu 39 bafatiwe mu nzu basenga barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi nkuru dukesha Polisi y'u Rwanda iravuga ko abo bantu bafatiwe mu nzu y'umuturage witwa Barahirwa John w'imyaka 25, bari mu masengesho anyuranyije n'amabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko gufatwa kwa bariya baturage kwaturutse ku makuru yatanzwe n'abayobozi bo mu nzego z'ibanze zikorera muri kariya gace.

Yagize ati “Ubuyobozi bw'inzego z'ibanze bukorera aho bariya baturage bari bateraniye baduhaye amakuru ko mu nzu ya Barahirwa hari abantu barimo kuhasengera mu buryo butemewe niko guhita tujyayo turabafata.”

CIP Twizeyimana akomeza avuga ko abafashwe bose ari abayoboke bo mu itorero ry'abadivantisite b'umunsi wa Karindwi bakaba barahoze bayoborwa n'uwitwa Sakindi Bernard nyuma bitandukanya nawe bava mu itorero bakajya basenga bonyine.

Ati “Aba bayoboke bahoze ari aba Sakindi bivugwa ko baje kwitandukanya nawe biturutse ku bagabo babiri aribo; Hategekimana Aloys w'imyaka 43 na Ndikumana Jonas w'imyaka 39 baturutse mu Mujyi wa Kigali bimukiye muri ako gace batangira kurema ibice muri abo bakristo. Aba 39 bafashwe bakaba barafatiwe mu nzu, mu cyumba gifunganye begeranye cyane ndetse bamwe batambaye agapfukamunwa barimo bigishwa n'abo bagabo.”

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburasirazuba avuga ko aba bantu uko ari 39 ndetse na nyiri inzu bahise bashyikirizwa ubuyobozi bw'inzego z'ibanze barigishwa banacibwa amande hakurikijwe amabwiriza yo kwirinda no kurwanya icyorezo cya COVID-19.

CIP Twizeyimana yaboneyeho kongera gukangurira abaturarwanda kubahiriza amabwiriza Leta yatanze ajyanye no kwirinda ikwirakwira rya Koronavirusi. Yabagaragarije ko iki cyorezo ntaho cyagiye abasaba gukomeza ingamba zo kukirinda ndetse bakarushaho gutanga amakuru igihe hari aho babonye abarenze ku mabwiriza.

Yagize ati “Leta yatanze amabwiriza agomba gukurikizwa kugira ngo hakumirwe ikwirakwira rya COVID-19. Kuyarengaho rero ni ugushaka gukururira abandi icyorezo bikaba byatuma abantu basubizwa mu kato nyamara biturutse ku makosa ya bamwe.”

CIP Twizeyimana yashimiye bamwe mu baturage bagira uruhare mu gutanga amakuru y'abarenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19 asaba n'abandi kubigira ibyabo bakubahiriza intero igira iti "NtabeAriNjye" ukwirakwiza Koronavirusi.




source https://www.kigalitoday.com/umutekano/imbere-mu-gihugu/article/abantu-39-bafatiwe-mu-nzu-basenga-barenze-ku-mabwiriza-yo-kurwanya-covid-19
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)