Abakobwa 11 basoje amahugurwa y'ubukanishi bw'amagare yifashishwa mu marushanwa #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Basoje amahugurwa y
Basoje amahugurwa y'icyumweru ajyanye n'ubukanishi bw'amagare

Ni amahugurwa amaze icyumweru abera mu ishuri rishinzwe guhugura abasiganwa ku magare (Africa Rising Cycling Center) riherereye mu Karere ka Musanze, aho abo bakobwa n'abagore 11 bahawe ubumenyi bw'ibanze ku bijyanye n'igare no kurisana.

Asoza ayo mahugurwa, Umuyobozi w'ishyirahamwe nyarwanda ryo gusiganwa ku magare, Murenzi Abdallah, yavuze ko iterambere ry'u Rwanda ryubakiye ku bagabo no ku bagore, ngo ni na yo mpamvu batekereje ku cyiciro cy'abagore bigaragara ko cyasigaye inyuma mu mukino w'amagare.

Avuga ko mu kongerera ubushobozi abagore, bahereye ku bumenyi bujyanye n'ubukanishi aho icyo cyiciro kizakurikirwa n'ibindi byiciro birimo ubutoza, n'abafasha mu buvuzi bw'abakora siporo y'igare mu byiciro by'abagore.

Murenzi Abdallah yagize ati “Amakipe anyuranye afite icyiciro cy'abagore baba bakeneye abakanishi, hari ukubaha ubumenyi bakaba bakorera amakipe yabo, ariko kandi hari no kubaha ubumenyi bakaba bakorera n'abandi bantu bakunda umukino w'amagare, mu gihe igare ripfuye biba byiza ko haboneka ufasha kugira ngo risubire mu kazi. Ni yo mpamvu twahereye ku cyiciro cy'ubukanishi ariko hari n'ibindi byiciro bikomeza, birimo ubutoza cyangwa se abafasha mu buvuzi bw'abakora iyi siporo mu byiciro by'abagore”.

Yavuze ko icyiciro cya mbere basoje kijyanye n'ubumenyi bwo kumenya igare uko riteye n'ibice birigize, avuga ko bazakomeza kwinjizwa mu bindi byiciro by'ubumenyi aho icyiciro cya kabiri bazakora mu mwaka utaha kizibanda ku bumenyi buteye imbere mu bukanishi bw'amagare.

Ati “Iyo umuntu yamaze kumenya ibice bigize ikintu runaka, haba hakurikiyeho gutozwa cyangwa kwigishwa gukora icyo kintu mu gihe habaye ibibazo runaka, ni yo mpamvu mu ntangiro z'umwaka utaha tuzabakorera amahugurwa y'igihe kirekire bakamenya ubukanishi buhanitse. N'ubwo hari ibyo bize by'ibanze, aya magare ya siporo afite ikoranabuhanga rikomeye, aba akeneye n'ubumenyi bukomeye kugira ngo tubashe kugenda muri iryo koranabuhanga”.

Abakobwa n'abagore 11 bahuguwe ni abatoranyijwe n'amakipe anyuranye mu gihugu, aho bemeza ko bagiye gukomeza kwiyungura ubumenyi ku buryo bazagera ku rwego rwo kwifashishwa mu marushanwa mpuzamahanga.

Umulisa Delphine yagize ati “Twaje guhugurirwa ubukanishi mu rwego rwo gutanga umusanzu mu iterambere ry'amagare, twagiye twiga mu magambo mu gitondo ku mugoroba tukajya mu bumenyingiro, nanjye naje ntazi n'uko ibice by'igare byitwa, ariko ubu ndabizi kandi mbizi mu cyongereza kuko batubwiye ko turi ku isoko mpuzamahanga, aho batubwiye ko dushobora kubona amahirwe atujyana gukorera hanze y'igihugu”.

Umulisa kandi yavuze ko kuba abagore batekerejwe mu magare basanga ari intambwe nziza ku iterambere ry'abagore mu mukino w'amagare ukunzwe na benshi mu gihugu.

Ati “Twe nk'abagore twabyakiriye neza kuko ibi ni ukongera imbaraga z'abagore n'abakobwa mu bijyanye n'imirimo y'amaboko binyuranye no kuba twakora ibyoroheje gusa ibikomeye bigaharirwa abagabo.

Arongera ati “Ushobora kutubona hano ukibwira ko twabuze ibyo dukora ariko si byo, nkanjye mfite dipolome ya Kaminuza, ariko naje kwiga gukanika amagare kuko umwuga ari cyo kintu cya ngombwa”.

Murenzi Abdallah yasabye abahuguwe kurushaho kongera ubumenyi bifashishije ikoranabuhanga rya Internet aho kurikoresha mu bitabafitiye akamaro, abasaba kandi gushyira mu ngiro iby'ibanze bahuguriwe.

Kugeza ubu mu Rwanda hari amakipe ane y'abagore mu gihe mu bagabo amakipe amaze kuba icumi.

Ubuyobozi bwa FERWACY bukaba busaba ko buri Club y'abagabo yagira na Club y'abagore nk'uko byamaze kwemezwa mu nama y'inteko rusange, aho nta kipe y'abagabo izongera kwemererwa gutangira idafite iy'abagore, abato n'abakuru.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/amagare/article/abakobwa-11-basoje-amahugurwa-y-ubukanishi-bw-amagare-yifashishwa-mu-marushanwa
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)