Umuyobozi mushya w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele avuga ko kuba Rayon Sports na APR FC Ari amakipe akomeye kandi ahanganira igikombe, kuba yatizanya abakinnyi nta kibazo kirimo.
Tariki ya 24 Ukwakira 2020 nibwo Uwayezu Jean Fidele yatorewe kuyobora Rayon Sports mu gihe cy'imyaka 4.
Uwayezu Jean Fidele akaba yarasimbuye komite y'inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah yari yasimbuye iya Munyakazi Sadate yahagaritswe muri Nzeri 2020.
Nyuma y'umuhango w'ihererekanya bubasha wabaye uyu munsi ku cyicaro cya Rayon Sports kiri Kimihurura, mu kiganiro n'itangazamakuru, Uwayezu Jean Fidele abajijwe niba gutizanya abakinnyi kwa APR FC na Rayon Sports bitazica uburyohe bwa ruhago nyarwanda cyane ku bafana, yavuze ko nta kibazo kirimo.
Yagize ati"Nibyo APR FC na Rayon Sports ni amakipe akomeye ahangana mu mupira w'amaguru, bakunze kwita abakeba n'ubwo ngewe ntabyemera kuko guhangana njye mbibona ukundi, rero kuba batizanya abakinnyi nta kibazo kibirimo."
Kuba aya makipe asigaye afatwa nk'abakunzi bitewe n'imibanire yayo, yavuze ko nabyo nta kibazo kibirimo.
Ati"Kuba bakwitana Chr si ikibazo kuko uwo wita chr ni uko uba umwubaha."
Ibi abitangaje nyuma y'uko iyi kipe ya Rayon Sports yongeye gutizwa ku nshuro ya 2 rutahizamu Sugira Ernest. Uyu musore mu mpera za 2019 nibwo Sugira Ernest yatijwe Rayon Sports, intizanyo yarangiye muri Kamena uyu mwaka yongera gutizwa undi mwaka.