Umutoza Karekezi abo yatoje nibo babizi – Irambona Eric #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Myugariro wa Kiyovy Sports, Irambona Eric avuga ko ari amahirwe kuri we kuba agiye kongera gutozwa n'umutoza Karekezi Olivier muri Kiyovu Sports kuko ari umutoza mwiza kandi ukunda abakinnyi be.

Nyuma yo gutandukana Rayon Sports, Irambona Eric yasinyiye Kiyovu Sports, akaba yarahuriyeyo n'umutoza Karekezi Olivier wigeze kumutoza muri Rayon Sports muri 2017 kugeza mu ntangiriro za 2018.

Nyuma y'imyitozo ya mbere yabaye uyu munsi, Irambona Eric yavuze ko ari amahirwe kuri we kongera gutozwa na Karekezi Olivier.

Ati'Olivier[Karekezi] ni umutoza ukunda abakinnyi be cyane, akunda kubabona bishimye, ni amahirwe gutozwa n'umutoza nka Karekezi abo yatoje barabizi, nanjye ni ikintu cyanshimishije ku nshuro ya kabiri kuba nakongera guhura na Karekezi.'

Avuga ko mu ikipe umwuka umeze neza, buri mukinnyi wese yishimye kuko bongeye gukina umupira nyuma y'igihe kirekire, ndetse bizeye ko bazaha ibyishimo abakunzi ba Kiyovu Sports.

Karekezi Olivier umutoza mushya wa Kiyovu Sports, ubwo yageraga ku myitozo y'uyu munsi
Irambona Eric avuga ko Karekezi Olivier ari umutoza mwiza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/umutoza-karekezi-abo-yatoje-nibo-babizi-irambona-eric

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)