Umunyamakuru Ines aherutse gutangaza ko umuntu wiyizeye ku mafaranga ushaka ko amutwitira bavugana akabimukorera kuko anabifitemo uburambe nk'umubyeyi w'abana babiri. Ibi yabitangaje nyuma y'uko Urukiko Rwisumbuye rwa Nyarugenge rwari rwemeje ishingiro ry'amasezerano imiryango ibiri yumvikanyeho ko umuryango umwe uzatwitira undi mu rwego rwo gukemura ikibazo cyo kutabyara cyabaye kuri umwe muri iyo miryango.
Ibyatangajwe na Ines byatinzweho n'abantu banabitangaho ibitekerezo bitandukanye, gusa ngo abenshi babifashe nk'imikino kandi uwabitangaje we yari akomeje nk'uko yabisobanuye mu kiganiro yagiranye na Ukwezi TV. Yavuze kandi ko abenshi babifashe nabi kuburyo hari n'abamwise indaya.
REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :
Ines Ghislaine ati : "Ariko kuki abantu bumva umuntu yatera urwenya mu mafaranga ? Iyo ibintu birimo amafaranga, iyo ibintu ushobora kubikoramo business ntabwo biba ari urwenya. Kandi uretse kuba uba urimo ukorera amafaranga, uba urimo unafasha n'umuntu. Biriya rero haje umuntu uri serieux ubishaka ufite amafaranga, tukumvikana kuri contract (amasezerano) nabikora"
Asobanura uko abantu babifashe nabi ati : "Naje gusanga abantu babyumva ku buryo bunyuranye, kuburyo mu Rwanda niba abantu bashaka kubukoresha birasaba kubyigisha kugirango abantu babyumve... Hari abavugaga ngo ndi indaya ngo ndi gushaka abagabo, ngo abo bagabo bose ubwo uzabakwira, kandi ibyo ntaho bihuriye. Hari abavugaga ngo amafaranga yo kugurisha umwana wawe, kandi uretse kuba warakoze ko kazi ko kumutwita ntaba ari umwana wawe, ntuba ugurishije umwana wawe"
REBA VIDEO Y'IKIGANIRO CYOSE HANO :