Umuhanzi Padiri agiye gusohora indirimbo yakoranye na Sergent Robert #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Padiri na Sergent Robert bagiye gusohora indirimbo bise
Padiri na Sergent Robert bagiye gusohora indirimbo bise 'Onja'

Iyi ndirimbo bagiye gushyira hanze bayise ‘Onja' bishatse kuvuga ‘sogongera' cyangwa se guha umuntu duke ngo abanze yumve uko ibisigaye bimeze.

Ngo batekereje kuyita gutyo kubera ko umuziki ari ifunguro rya buri muntu, buri umwe wese uramunyura kandi ukamubera ubuzima.

Padiri yagize ati “Iyi ndirimbo ikoze mu Giswahili ni cyo cyinshi harimo n'Ikinyarwanda, tuba tubwira abantu gusogongera no gusogongeza umuziki, icyo ukora cyose iyo ufite umuziki uryoherwa n'ubuzima, abasirikare n'abasivili iyo bari kumwe barishima bumva umuziki, abahanzi n'abagore babo bikaba uburyohe, abayobozi n'abo bayobora bikaba uko”.

Iyi ndirimbo Padiri agiye kuyikorana na Sergent Major Robert cyane ko bombi baririmbye indirimbo zirata ubutwari bw'ingabo z'igihugu, bakaba barifuje ko bahuza bagakora indirimbo nziza bahuriyeho.

Padiri atangiye kwamamara kubera umuziki
Padiri atangiye kwamamara kubera umuziki

Yagize ati “Naririmbye indirimbo yo kwibohora ndirimba izindi nka ‘Mbaya Golilla ya RPA' n'izindi ndetse na SM Robert na we arazwi cyane mu ndirimbo za gisirikare, birumvikana ko iyi ndirimbo izaba iryoshye cyane”.

Biteganyijwe ko niba nta gihindutse, iyi ndirimbo ‘Onja' iza kujya ahagaragara n'amashusho yayo muri iki cyumweru cyangwa igitaha.

MPC (Munyabugingo Pierre Claver) Padiri amaze kwamamara ku ndirimbo ari gukora ziri gukundwa na benshi nka ‘I Miss You', ‘Rwatubyaye', ‘Ibihe bibi' n'izindi nyinshi.




source https://www.kigalitoday.com/imyidagaduro/muzika/article/umuhanzi-padiri-agiye-gusohora-indirimbo-yakoranye-na-sergent-robert
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)