Umugabo yiyahuye yiroha mu mugezi arapfa nyuma yo gutongana n' umugore we. Intandaro yaturutse hehe? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihugu cya Kenya umugabo w'imyaka 40 wo mu gihugu cya Kenya Hamis Kanjeru, uyu mugabo ubusanzwe yakoraga akazi ko gukora amashanyarazi, ku munsi w'ejo nibwo hamenyekanye inkuru mbi y'urupfu rwe rwatewe n'uko yananiwe kumvikana n'umugore we ku cyemezo cyo kugurisha ibigori.

Uyu mugabo ngo yiriwe asangira n'inshuti ze bishimye, ariko aho yaje kugerera mu rugo, uyu mugabo ngo yatangiye intonganya zidasanzwe hagati ye n'umugore we.

Uyu mugabo usanzwe afite umugore w'umwarimu, ngo yananiwe kumvikana n'umugore we ku cyemezo cyo kugurisha ibigori. Ubusanzwe ngo ibyo bigori babihinganga bakabihunika ibindi bakabigurisha nk'uko umugore we yabyitangarije, ngo ariko kuri iyi nshuro, umugore we bananiwe kumvikana ku bijyanye no kugurisha ibi bigori bityo umugabo afata umwanzuro wo kwiyahura.

Uyu mugabo yatunguye abantu benshi ngo kuko nta muntu wari uzi ibi bintu ko byabaho, kuko ubusanzwe uyu mugabo yari azwiho kuba ari umunyamahoro.

Ngo uyu mugabo rero nyuma yo gushwana n'umugore we, yahamagaye abana be ndetse n'umugore we bari bamaze gushwana, maze arababwira ngo agiye kujya mu ijuru ariko bose ntibasobanukirwa icyo ashatse kuvuga.

Uyu mugabo ngo yafasha abana be n'umugore we abajyana ku kiraro ahantu bita Trans Nzoia hanyuma abwira umugore we n'abana be ko agiye mu ijuru. Bibaza impamvu ari kuvuga uko birabayobera. Ngo nyuma y'aho gato, yakuyemo umupira yari yambaye hanyuma ahita asimbuka mu mugezi wari munsi y'icyo kiraro.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/24/umugabo-yiyahuye-yiroha-mu-mugezi-arapfa-nyuma-yo-gutongana-n-umugore-we-intandaro-yaturutse-hehe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)