Ubuhamya: Najyanye ibiyobyabwenge mu rusengero Imana iramvumbura, ndakizwa! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Fady Ghobrial , ni umukristo mu itorero ry'Ababatisita unakorera umurimo w'ivugabutumwa muri Havard Univeristy muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Yabanje kuba umunyedini w'umu Orotodogisi, yari yarabaswe n'ubusambanyi, kuba mu bigare, yari imbata y'ibiyobyabwenge kugeza n'aho atatinyaga kubyinjirana mu rusengero. Mu buhamya bwe nkuko Christianity.com yabyanditse, Fady yahamije uko yiyeguriye Yesu muri aya magambo:

Navukiye mu muryango w'ababyeyi b'abanyedini cyane mu 1990 i Cairo. Mfite iminsi 40 y'amavuko, nabatijwe inshuro eshatu nkuko umugenzo w'ab'orotodogisi wari uri.

Gukurira mu mwuka w'idini bisiga ikimenyetso ku bugingo bw'umuntu ubuziraherezo. Ndacyibuka ibyo niberagamo nk'akamenyero, nagirga igihe cyo kwatura , nkajya muri penetensiya ngo nongere ngirane ubusabane n'Imana. Ibyo byose n'ubwo nabikorga, ntibyambuzaga kuguma muri kamere yanjye yakera.

Mu 2002, umuryango wanjye wimukiye muri Amerika. Imyaka namaze mu mashuri yisumbuye yarangoye cyane, yambereye ingorabahizi: Tekereza kugerageza kubaka ubucuti, nk'umwana wari umwimukira aho utaravugaga Icyongereza. Umuryango wanjye wakomeje kwitabira ibikorwa bya orotodogisi , ariko njye mu mutima wanjye nahise numva ndambiwe iby'idini.

Igihe nageraga mu mashuri yisumbuye, ibyo kwizera byankamutsemo ku buryo nahise mpinduka ngira indi myitwarire idasanzwe idashingiye ku idini.

Amashuri yisumbuye yampaye amahirwe yo gutemberana n'inshuti nari maze kunguka, ariko yari amahirwe mabi kuko nibwo natangiye kubatwa n'ibiyobyabwenge. Nyuma yuko mbonye uruhushya rwo gutwara imodoka , najyaga ahantu hose nshatse, kandi nkakora ibyo nshatse. Bidatinze, ninjiye mu buzima bwo kwishimisha, gusambana, no kunywa ibiyobyabwenge kuburyo bukabije.

Ibintu byageze kure biba bibi, kuburyo amaherezo nisanze nshuruza n'ibiyobyabwenge. Icyambabaje kurushaho muri byose, ni ingaruka byagize kuri murumuna wanjye Joe, wigaga mu mashuri yisumbuye , nyuma nawe waje kwisanga muri uwo mwijima nanyuzemo, byose bitewe n'ingeso zanjye mbi.

Ndacyibuka ko hari ubwo natashye igicuku, mama yari maso arimo gutakambira Imana kandi yinginga Yesu ngo ankize. Nyuma yaho, nashyize ubwenge ku gihe menya ko mu gihe narimo mpunga Imana, yakoreshaga abandi ngo nyigarukire.

Inshuti yanjye magara, George wari inkingi ya mwamba mubo twafatanyaga gukora byaha, yatangiye kujyana mu rusengero na murumuna we Marc. Aha hari mu itorero ry'Ababatisita b'Abarabu , i Boston. Nibwo najye banshishikarizaga kwifatanya nabo. Ntabwo byari nko muri Orutodogisi, kuko nagize ubwoba bwinshi ubwo bandarikiraga gusura itsinda ryo muri iryo torero.

Icyakora Marc we ntiyahwemye kujyana buri wa gatanu nimugoroba, mu masengesho. Twajyanaga na Joe murumuna wanjye mu modoka ye nziza. Marc yanjyanye muri urwo rusengero umwaka urenga. Rimwe na rimwe numvaga binyuranyije n'ubushake bwanjye, ariko yabikoze kugeza ubwo nanjye nageze kukigero cyo kwijyanayo.

Mu itorero ry' Ababatisita b'Abarabu, nahasanze itandukaniro ry'abakristo. Abantu baho bakunda Imana babikuye ku mutima, ni abagira neza kandi ntabwo bagiri uburyarya. Mu byukuri barankunze kandi banyakiriye neza. Muri icyo gihe njye na murumuna wanjye twakiriwe mu istinda ry'urubyiruko mu rusengero. Ubwo umugore wari kuzaba mabukwe yarimo asenga , anasoma Bibiliya hamwe na mama kuri terefone, natangiye kumva amahoro mu rugo.

Mu mpera z'umwaka wa 2008, umuryango wanjye wose wari umaze kuza mu i torero ry'Ababatisita. Papa yatangiye kwemera Bibiliya yacu ashishikazwa cyane no kwiga igitabo cy'Abaheburayo. Nubwo mu itorero nagaragaraga nk'ukunzwe kandi nizerwa, nakomeje kubatwa no gukoresha ibiyobyabwenge. Nari nkeneye Yesu.

Muri Nyakanga 2009, mu mpeshyi hagati y'umwaka wa mbere n'umwaka wa kabiri niga muri kaminuza, papa yampatiye kujya mu giterane cyateguwe n'itorero kuya 4Nyakanga. Nagiyeyo nsetibirenge, maze nitwaza ibiyobyabwenge kugira ngo bimfashe muri iyo minsi nzaba ndiyo. Ntabwo nitaye kubyavugirwaga aho mu giterane, ariko iyo Imana igushaka ntaho wayicikira.

Muri icyo giterane, numvishe ubutumwa bwiza n'amatwi mashya. Numvishe ko Imana inkunda cyane, nsobanukirwa ko yohereje Yesu ngo apfe kubw'ibyaha byanjye. Kandi nasobanukiwe ko kubwo kwizera Yesu, ibyaha byanjye byose byari kubabarirwa. Namenye ko Imana integereje ngo ingirire neza, ko ngomba kwiyegurira Yesu.

Numvishe urugamba mu mutima wanjye, no kwibaza byinshi: Nigute Imana ishobora kumbabarira ibyaha byanjye byose? . Nigute yambabarira njye ntashobora kubabarira? Muri icyo gihe nabuze ubushobozi bwo gusobanukirwa imbabazi nyinshi z'Imana, n'ubuntu bwayo butagira akagero. Ntayandi mahitamo nari mfite atari ukwiyegurira Yesu. Nabonye ko ibyo Yesu yakoze byari bihagije kugira ngo anyeze ibyaha byanjye mpinduke mushya.

Nongeye kuvuka muri ako kanya ubwo nabonaga ubutunzi butagira akagero buri mu kwizera Yesu. Yoo, mbega umunsi wari mwiza kuri jye! Icyo giterane cyahinduye ubuzima bwanjye ubuziraherezo. Ibyishimo byanjye byikubye kabiri, kuko murumuna wanjye Joe nawe yakiriye Yesu muri icyo giterane. Murumuna wanjye ubu ni umushumba mu itorero ryacu.

Ubwo twavaga mu giterane na Joe murumuna wanjye, twaravuze tuti: Ntidushobora gusubira inyuma. Ababyeyi bacu barishimye, bishimiye abahungu babo babiri bavuye mu giterane bahinduwe bashya na Yesu.

Izindi mpinduka zikomeye zambayeho kandi ku buryo bwihuse, ni uko natangiye gukora umurimo w'Imana mu rusengero mfatanya n'itsinda ryo kuramya mu rubyiruko rwaho. Nibwo nanahuye n'umugore wanjye, wari ugize iryo tsinda anayobora kuramya muri urwo rusengero. Nabonye abajyanama beza bamfashije kwinjira mu muhamagaro wanjye. Nabonye uburyo bwo kwiga amasomo ya Teworojiya, ntangira gukura mu buryo bw'Umwuka mpabwa umugisha n'Imana.

Ubuzima bwanjye uyu munsi ni ubuhamya bw'ineza y'Imana, n'ubwiza n'ubuntu byayo. Nahinduriwe ubuzima na Yesu . Buri gihe nzirikana cyane ko ubuzima bwanjye bwahindutse nyuma y'imyaka 11 mpuzagurika. Ubu ndashima Imana ko yandokoye. Urakoze Yesu ko wangize uw'agaciro, ntari imfabusa.

Source: Christianity.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Najyanye-ibiyobyabwenge-mu-rusengero-Imana-iramvumbura-ndakizwa.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)