Theo Bosebabireba witegura kugaruka mu Rwanda yavuze kuri album ateganya kumurika #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi ukunze kuririmba indirimbo ziganjemo ubutumwa bwomora imitima y'abemeramana, kuva mu mpera z'umwaka ushize wa 2019, ari kubarizwa mu Mujyi wa Kampala ho mu gihugu cya Uganda aho abana n'umuryango we.

Theo Bosebabireba ni umuhanzi ubimazemo imyaka irenga cumi n'itanu, yamenyekanye mu ndirimbo zakanyujijeho zirimo 'Ikiza urubwa', 'Ingoma', 'Icyifuzo', 'Bugacya', 'Bosebabireba' n'izindi.

Indirimbo z'uyu muhanzi zagiye zikundwa na benshi mu banyarwanda bitewe n'ubutumwa bukunze kuba buzikubiyemo gusa ninako yagiye avugwaho inkuru zitandukanye zirimo no kuba mu 2018, yarahagaritswe n'Itorero rya ADEPR akoreramo ivugabutumwa gusa yageze muri Uganda ahabwa imbabazi.

Mu kiganiro yagiranye na UKWEZI, yavuze ko nk'abantu bose COVID19 yakomye mu nkokora ibikorwa bye birimo indirimbo zitandukanye yagombaga gushyira hanze ndetse n'ibiterane yari afite muri uyu mwaka bitabashije kuba.

Yakomeje avuga ko ubwo iki cyorezo kizaba gitsinzwe azahita aza mu Rwanda gusubukura ibikorwa by'ivugabutumwa.

Ati 'Mu gihe iki cyorezo kizaba kirangiye, ibiterane nicyo kizakurikiraho kuko abantu ntibaheruka imyidagaduro, rero ibiterane bigomba gukorwa.'

Uyu muhanzi yahumurije abanyarwanda n'abakristo bo ku Isi yose muri rusange ndetse abasaba gukomeza kwihangana mu bihe bikomeye Isi irimo.

'Ubutumwa ni ukubabwira gukomeza kwihangana muri ibi bihe bikomeye Isi irimo kandi ni ibihe bigoye, ndabasaba gukomeza gusenga cyane kuko Imana izadutabara nituyitabaza.'

The Bose babireba kandi yavuze ko kuri ubu ari gukora ku mushinga wa album ye izaba yitwa 'Baramaze' ateganya kurangiza mu mwaka utaha.

Ati 'Ikindi nabwira by'umwihariko abakunzi b'ibihangano byanjye ni uko ndi gutegura album nshya nyuma ya COVID19, izaba yitwa 'Baramaze' kuri ubu maze gukoraho indirimbo enye mu zizaba ziyigize.'

Hari amakuru avuga ko uyu muhanzi kandi ari gutegura gushyira hanze indirimbo igaruka ku cyorezo cya COVID19, ndetse ikazaba yitwa 'COVID19, ihurizo rinini', nk'uko ikinyamakuru UKWEZI cyabitangarijwe n'inshuti za hafi z'uyu muhanzi.

Theo Bosebabireba yagiye gutura muri Uganda nyuma yo gutengwa n'Umudugudu wa ADEPR Kicukiro Shell aho yasengeraga, amakuru avuga ko yabanje kujya kubayo wenyine akajya agaruka mu Rwanda gusura umuryango we ariko nyuma aza kuza kwimukana n'umugore we n'abana bose bajya gutura I Kampala.



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Theo-Bosebabireba-witegura-kugaruka-mu-Rwanda-yavuze-kuri-album-ateganya-kumurika

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)