RURA yokejwe igitutu ! #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa 12 Ukwakira 2020, nibwo Inama y'Abaminisitiri yari iyobowe na Perezida Kagame yemeje ko imodoka rusange zitwara abagenzi mu Ntara n'Umujyi wa Kigali zemerewe gutwara 100%.

Ni nyuma y'uko hari hashize igihe imodoka zitwara nibura 50% z'abagenzi mu rwego rwo kwirinda ikwirakwira ry'icyorezo cya COVID19 giterwa n'agakoko gashya ka Coronavirus.

Uku kugabanya umubare w'abagenzi bemerewe kugenda bicaye mu modoka kwajyanye n'izamuka ry'ibiciro by'ingendo ndetse byumvikane neza ko kuba abagenzi bari biyongereye n'ibiciro byagombaga kugabanyuka cyangwa se bigasubira uko byahoze mbere y'umwaduko wa Coronavirus.

Ni byo koko Urwego Ngenzuramikorera, RURA, rwasohoye itangazo ku wa 14 Ukwakira, rikubiyemo amabwiriza mashya agenga gutwara abantu mu buryo rusange ndetse ruhita runashyira ahagaragara ibiciro bishya by'ingendo.

Ibiciro byagenderwagaho mu gihugu hose ni ibyashyizweho ku wa 3 Gicurasi 2020 ubwo u Rwanda rwavaga mu bihe bya Guma mu rugo yari imaze iminsi 46. Icyo gihe ibiciro byarazamuwe ahanini kuko imodoka yatwaraga kimwe cya kabiri cy'abagenzi mu kwirinda COVID-19.

Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema herutse gusobanurira RBA, ko ibiciro byashyizweho habayeho kwicara hagati ya RURA n'izindi nzego baraganira noneho babona kubyemeza.

Asobanura ko 'Mu gushyiraho aya mabwiriza arebana n'imodoka zitwara abagenzi n'ibiciro by'ingendo twakoranye n'izindi nzego zose bireba zirimo urwego rurengera inyungu z'abafatabuguzi.'

Yakomeje agira ati 'Mu ngendo zihuza Intara, ugereranyije n'ibiciro byari bisanzwe, igiciro cyagabanyutseho amafaranga 5Frw/kuri kilometero ku mugenzi. Naho mu Mujyi wa Kigali, igiciro cyagabanyutseho 3Frw/km ku mugenzi.'

Ibi bisobanuye ko mu Ntara ibiciro byavuye kuri 30.8 Frw kuri kilometero bigera kuri 25.9 Frw, mu Mujyi wa Kigali biva kuri 31.9 Frw bigera kuri 28.9 Frw.

Gusa ku rundi ruhande hari bimwe mu bice ibiciro byiyongereye bikajya hejuru y'amafaranga byariho mu mezi ashize, nyuma yo kuvugururwa kubera Covid-19.

Harimo nk'urugendo Kimironko-Nyabugogo aho cyari kuri 383Frw none cyashyizwe kuri 390Frw, ndetse na Zindiro -Kimironko cyavuye ku 157Frw kigera kuri 159Frw. Ibi niko bimeze no ku bice bimwe na bimwe byo mu Ntara. Umuyobozi wa RURA, Lt Col Patrick Nyirishema, ahanzwe amaso na benshi nk'uzafata icyemezo cyo kugabanya ibiciro by'ingendo

RURA yabaye RURA…

Iterambere ry'ikoranabuhanga rijyana n'imyitwarire yaryo aho umuturage atagikeneye gutegereza ko hazaba inama ngo abaze umuyobozi inshingano ze cyangwa ngo ategereze ko Perezida azabasura mu karere k'iwabo ngo amugezeho ikibazo yahuye nacyo.

Byaroroshye ! Imbuga nkoranyambaga zoroheje ibintu cyane ko kuri ubu umuturage utishimiye serivisi yahawe n'umuyobozi cyangwa urwego runaka ahita atanga ikibazo cye ndetse yashaka akakigeza ku Umukuru w'Igihugu.

Mu minsi itatu ishize ku rubuga rwa Twitter hadutse inkundura y'abaturage basaba RURA kongera ikicara ikareba imiterere y'ibiciro bishya yashyize kuko bibangamiye cyane abaturage.

Abakajije umurego bari kwifashisha icyiswe Hashtag ya #RURA4Transportfairness, bagarafaza ko ibicoro byashyizweho na RURA bitanyuze mu mucyo ndetse birimo guhonyora uburenganzira bw'umuturage cyangwa uhabwa serivisi.

Mu bakomeje gutanga ibitekerezo kuri Twitter harimo uwitwa Pam wa Mudakikwa wagize ati 'Hari uwambwiye ko @RURA_RWANDA yabikoze kugira ngo ba nyir'imodoka bashobore gukomeza gukora,tutazisanga twongeye kurira ngo turaye ku mirongo twabuze imodoka...bivuze se ko nta munzani ushoboka hagati y'umuturage n'utanga serivisi bombi bakanyurwa ? #RwOT #RURA4TransportFairness.'

Uwitwa Osee Nkurikiyimana yagize ati 'Numvise ngo ni ukugira ngo bagure imohoka nshya da. Bakora investment ntamafaranga bafite se why why why ?? #RURA4TransportFairness.' Abagenzi ntibishimiye ibiciro by'ingendo biherutse gushyirwaho na RURA

Uwitwa Ndahiro yagize ati 'Ibintu biroroshye igihe abaturage batazashobora kwishyura biriya biciro bidahwema guhanikwa bazayoboka iy'amaguru. Mbere ya covid Nyabugogo - Nyamirambo yari 220. Covid ije aba 319. Imodoka isubiye gutwa abantu 100% abate 289 kweli ? Ubwose RURA yita kubaturage ? Oya rwose.'

Inyungu z'umuturage zarirengagijwe…

Umuyobozi w'Ishami ry'Ubushakashatsi n'iterambere muri RURA, Dr Benjamin Rutimirwa, aherutse kuvuga ko hashyirwaho ibi biciro bishya, RURA yakoze ibishoboka byose kugira ngo umugenzi abone uko ava mu rugo agana ahantu hatandukanye, kandi ku giciro kitamuhenze ariko kidahombya n'abashoramari.

Ati 'Zimwe mu nyungu zikomeye z'ibanze ni uko babona iyo serivisi, kandi kugira ngo uhabwe iyo serivisi hari ikiguzi bisaba, ubwo rero mu nyungu z'abafatabuguzi RURA iricara igasesengura ikareba ngo igisabwa kugira ngo iyi serivisi ibe yatangwa ni ikingiki, birasaba mazutu, birasaba gukora neza imodoka birasaba kwishyura umushoferi, birasaba kwishyura aho bakorera, birasaba kwishyura imisoro ya Leta.'

'Nyuma y'ibi RURA irasuzuma ikareba niba ibisabwa aribyo koko kugira ngo umugenzi areke kwishyura ibitajyanye na serivisi yahawe. Iyo bimaze kugaragara ko ibisabwa ariko bikwiriye RURA ishyiraho ibiciro.'

Nyuma yo gutangaza ibiciro bishya, Umuyobozi w'Ishami rigenzura Ibikorwa byo gutwara Abantu n'Ibintu muri RURA, Tony Kulamba, yavuze ko urwego ayoboye ruri gukora ibishoboka byose ngo kongera umubare w'abo imodoka zitwara bitazaba icyuho cyo kwiyongera kw'ubwandu bwa COVID-19.

Mu ngamba zirimo kubahirizwa harimo ko imdoka yose igomba kugenda ibirahure byose bifunguye uretse gusa igihe hari imvura, abagenzi bose bagomba kwambara agapfukamunwa kandi bagakaraba intoki mbere yo kwinjira mu modoka.

Benimana murubereye mu Mujishi ku ruhembe murasaniraho @RURA_RWANDA icyo musanzwe mugira ni ingenzi muri Magirirane y'uru #Rwanda ruramutswa Umukuru uri mu ruharo @PaulKagame arko noneho DusabeDukomeje Musubire Mworoshye Umujishi muby'Ingendo Rubanda RURABABAYE ! Ishyuka Rwanda ! pic.twitter.com/Izd7Z9RVfp

â€" RUTANGARWAMABOKO (@RTANGARWMABOKO) October 18, 2020



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/article/RURA-yokejwe-igitutu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)