Rubavu: Umusore wiga muri Kaminuza yafatanywe amafaranga y'amahimbano arenga miliyoni 13 #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Munguyiko Djabil yafatanywe amafaranga y
Munguyiko Djabil yafatanywe amafaranga y'amiganano

Munguyiko yari umunyeshuri muri Kaminuza yigenga ya Kigali (ULK), usibye kuba yafatanywe inoti zihwanye n'amafaranga y'u Rwanda miliyoni 13 n'ibihumbi 600, anafatwa nk'umucurabwenge muri iki cyaha cyo kwigana amafaranga kuko yanafatanywe ibikoresho bitandukanye yifashishaga ayakora.

Yafatanywe inoti z'ijana 136 z'amadorali ya Amerika, yanafatanywe inoti 114 za bitanu mu mafaranga y'u Rwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko Munguyiko yafatanywe imishandiko 10 y'impapuro zikase neza mu ishusho y'amafaranga y'inoti za bitanu, mudasobwa ndetse n'ibindi bikoresho yifashishaga akora amafaranga y'amiganano.

CIP Karekezi yavuze ko Munguyiko yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe na bagenzi be baheruka gufatwa.

Yagize ati “Mu minsi ishize hari abandi bari bafashwe bigana amafaranga, na bo bari bafatiwe muri Rubavu, bavuze ko Munguyiko ari we wabinjije mu kazi nk'umuyobozi wabo. Icyo gihe we ntiyafashwe yakomeje kwihisha kugeza ubwo yafatwaga kuri uyu wa Gatandatu”.

CIP Karekezi yakomeje avuga ko abaturage na bo bagaragaje inzu yakorerwagamo ayo mafaranga, abapolisi binjiramo basangamo Munguyiko yihishemo afite biriya byose yafatanywe.

Inoti zose yakoraga zari zifite nimero imwe ariyo LG04727792 (ku madorali) na AB0939102 ku noti zo mu manyarwanda.

Tariki 29 Nzeri 2020 ni bwo hari hafashwe bagenzi ba Munguyiko ari bo Ngarambe Francis na Nsanzamahoro Innocent, na bo bafatiwe i Rubavu mu Murenge wa Gisenyi bafatanywe 1,100 mu madorali ya Amerika.

CIP Karekezi yakanguriye abantu kuba maso ntibahe icyuho bene bariya banyabyaha ahubwo bakihutira gutanga amakuru.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange ingingo ya 269, ivuga ko umuntu wese, ku bw'uburiganya wigana, uhindura amafaranga y'ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k'amafaranga y'igihugu zashyizweho umukono n'inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n'izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n'urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-umusore-wiga-muri-kaminuza-yafatanywe-amafaranga-y-amahimbano-arenga-miliyoni-13
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)