Rayon sport: Mu mafoto dore komite nshya ya Rayon sport n'uko amatora yagenze muri rusange #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe ya Rayon Sports imaze kubona ubuyobozi bushya, burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida

Uwayezu Jean Fidele ni we umaze gutorerwa kuyobora Rayon Sports mu myaka ine iri imbere, aho yatowe ku majwi 39 mu gihe Bizimana Sylvestre bari bahanganye yagize ijwi naho imfabusa ziba 10.

Uwayezu Jean Fidele, Perezida mushya wa Rayon Sports

Visi Perezida wa mbere yabaye Kayisire Jacques usanzwe ari umuyobozi wa Dream Football Academy, akaba yaranakiniye ikipe ya Rayon Sports mu myaka ishize. Yatowe ku majwi 33 , mu gihe Mushimire Jean Claude bari bahatanye yagize amajwi 15, imfabusa iba imwe.

Kayisire Jacques, Visi-Perezida wa mbere

Ku mwanya wa Visi Perezida hatowe Ngoga Roger Aimable wari wiyamamaje wenyine, aho yagize amajwi 47, imfabusa ziba 2.

Visi Perezida wa kabiri, Ngoga Roger Aimable

Umubitsi yabaye Ndahiro Olivier na we wari wiyamamaje wenyine. Yagize amajwi 46, imfabusa 3.

Ndahiro Olivier watorewe kuba Umubitsi

Aganira n'itangazamakuru nyuma yo gutorwa, Uwayezu Jean Fidele yavuze ko yakunze Rayon Sports kuva ari umwana, akaba aje gukora ibishoboka byose ngo yongere ibe ikipe itinyitse.

Ati 'Ndi umukunzi wa Rayon Sports. Nayikunze kuva nkiri umwana. Ni yo kipe nkunda ni na yo nzi. Ntabwo nagaragaye mu buyobozi ariko nari umunyamuryango wayo n'umukunzi wayo.'

'Mu bihe bikomeye yanyuzemo nibwo nicaye mbitekerezaho nganira n'abandi ndavuga nti kuki ntagira icyo nkora kugira ngo Rayon Sports tuyigarurire icyizere, Rayon Sports ndashaka ko yongera kuba Mpatsamakipe, yongere ibe Gikundiro'

Uwayezu Jean Fidele watorewe kuba Perezida wa Rayon Sports avuka mu Karere ka Nyanza, akaba yarabaye umusirikare mu ngabo z'u Rwanda aho yari afite ipeti rya Kapiteni, ubu akaba afite ikigo RGL Security gikora ibijyanye no gucunga umutekano, akaba ari na we muyobozi mukuru wacyo.

The post Rayon sport: Mu mafoto dore komite nshya ya Rayon sport n'uko amatora yagenze muri rusange appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/10/24/rayon-sport-mu-mafoto-dore-komite-nshya-ya-rayon-sport-nuko-amatora-yagenze-muri-rusange/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)