Abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, Umushumba wa Kiliziya Gatolika ku Isi Papa Francis, yavuze ko Nigeria ikwiye gusabirwa ku Mana mu kwamagana ihohoterwa ryibasiriye abaturage.
Yagize ati :
'Reka dusabire Nigeria kuri Nyagasani kugira ngo hirindwe ihohoterwa iryo ariryo ryose, rikorwa buri gihe mu gushakisha ubwumvikane binyuze mu guteza imbere ubutabera n'inyungu rusange.'
Imyigaragambyo imaze iminsi muri Nigeria, aho abigaragambya batangiye bigabiza imihanda basaba ko Umutwe wa Polisi udasanzwe wari ushinzwe kurwanya ubujura, Special Anti-Robbery Squad (SARS) useswa kuko ushinjwa ubugizi bwa nabi.


Iyi myigaragambyo yamagana ihohotera rikorwa na SARS, yakorwaga mu ntero igira iti '#EndSARS''
Uyu mutwe washinzwe mu 1992 ugamije guhashya ibyaha byari biri kwiyongera muri Nigeria, icyakora nyuma watangiye gushinjwa gufatanya n'udutsiko tw'amabandi wari ushinzwe guhashya.
Umujinya w'abaturage warushijeho gukara mu ntangiriro z'Ukwakira nyuma y'amashusho yashyizwe kuri internet agaragaza abapolisi bica umuturage.
Ku wa 20 Ukwakira 2020, mu Murwa Mukuru Lagos havuzwe impfu z'abantu benshi barashwe n'igisirikare ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana ihohotera rikorwa n'abapolisi. Umwe mu bari bahari yabwiye itangazamakuru ko yiboneye imirambo igera muri 20 n'abakomeretse barenga 50.
Umuryango uharanira Uburenganzira bwa Muntu wa Amnesty International wavuze ko hagati ya 2017 na 2020, wanditse dosiye 82 z'ubugome polisi yagiye ikorera abantu batandukanye muri Nigeria.