Kuki Rusesabagina yiswe intwali kandi ahakana Genocide yakorewe abatutsi? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nta gushidikanya ko abenshi bayirebye bakanashima ibikorwa by'uwakinnye yiswe intwari , Paul Rusesabagina wabigizwe na Don Cheadle ashingiye kucyo yise umuhati we wo kurengera no kurokora Abatutsi bari bahungiye muri Hotel des Mille Collines.

Nyamara ariko, inkuru ivugwa muri iyi filime yegukanye ibihembo ni igitekerezo kitagaragaza nabusa ishusho nyayo y'ibyabaye hagati ya Mata na Kamena 1994.

Si ngombwa umuntu kwirirwa avuga ko itari filime mbarankuru ishingiye kubyari birimo kuba cyangwa se ubuhamya bw'ababyiboneye. Paul Rusesabagina ni Umunyarwanda wavutse tariki 15 Kamena 1954. Yakoraga muri Hotel des Mille Collines mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi. Avuga ko yabashije kurokora Abatutsi 1200 bari bahungiye muri iyi Hoteli.

Paul Rusesabagina yamamaye cyane nyuma ya filime ye Hotel Rwanda yakozwe mu 2004. Muri iyo filime, agaragazwa nk'umuntu w'intwari wakoze ibyo yari ashoboye byose kugira ngo arokore Abatutsi bari bahungiye muri iyo Hoteli bari bugarijwe.

Nyamara ariko, ibi bihabanye cyane n'ukuri ukurikije ubuhamya bw'abarokotse we avuga ko yagize uruhare mu kurokora. Bo babona Rusesabagina nk'umuntu ushaka kubyaza inyungu buri mwanya wose abonye , uba yishakira inyungu ze bwite ndetse n'ubwamamare.

Ubuhamya bw'abarokotse buvuga ko Rusesabagina atigeze agira uruhare na ruto mu kurokoka kwabo, ko ahubwo kurokoka kwabo bagukesha ibintu bitandukanye birimo uruhare rw'ingabo za MINUAR, kurindwa n'ingabo z'Abafaransa kubera ko ishami ryabo rishinzwe itumanaho ryari muri iyi Hoteli, ndetse n'igitutu cy'ingabo za FPR-Inkotanyi ku ngabo za Leta.

Rusesabagina yafashe ubuyobozi bwa Hotel des Milles kuva tariki 16 mata 1994, nyuma y'icyumweru kimwe Jenoside itangiye. Yahise yikubira ubuyobozi bwose kuburyo yemereraga cyangwa akangira uwo ashatse wese kuba muri iyi Hoteli.

Muburyo bushingiye ku gutoranya,yahaye amacumbi abambari be ndetse n'abandi bashoboraga kuyishyura naho abadashoboye kwishyura akabirukana, yirengagije ko umuyobozi mukuru wa Sabena Hotels yanacungaga Hotel des Mille Collines yari yamuhamagriye gucumbikira impunzi zose atazishyuje.

Mu gitabo cye 'The Hotel Rwanda: The Surprising True Story… and Why It Matters Today, BenBella Books, March 25th, 2014', Edouard Kayihura umwe mubarokokeye muri Hotel des Mille Collines, kimwe n'abandi bari bahungiye muri iyo Hoteli, bavuga uburyo Rusesabagina yabakoreye ibikorwa bya kinyamaswa.

Mu nama ye yambere n'abakozi ba Hoteli nyuma yo kuba umuyobozi mukuru wayo, yahaye amabwiriza abakozi bose ko impunzi zidashoboye kwishyura ibyumba bya Hoteli zibyirukanwamo cyangwa zigatanga za sheik nk'ingwate ifatirwa.

Mugihe yamaze nk'umuyobozi mukuru wa Hoteli, yari afite imibanire myiza n'abayobozi b'Interahamwe barimo perezida wazo ku rwego rw'igihugu Kajuga Robert n'abasirikare bakuru barimo Jenerali Augustin Bizimungu icyo gihe wari umugaba mukuru w'ingabo na koloneli Theoneste Bagosora wari umuyobozi w'ibiro bya Minisitiri w'ingabo akaba icyo gihe yarakoraga nka Minisitiri w'ingabo w'umusigire kuko Minisitir yari yaragiye mubutumwa bw'akazi muri Cameroon.

Koloneli Bagosora afatwa nk'umwe mu bacurabwenge b'umugambi wa jenoside mu Rwanda. Yahanishijwe igifungo cy'imyaka 35 n'Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda (ICTR)

Imibanire myiza ya Rusesabagina n'abayobozi bakuru ba guverinoma yateguye ikanashyira mubikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi yari isanzweho na mbere kubera ko Rusesabagina yakoreshwaga n'ibiro bya perezida wa Repubulika mu kwegeranya amakuru y'ubutasi yigaragaza nk'umuturage usanzwe. [Edouard KAYIHURA, The Hotel Rwanda: The Surprising True Story… and Why It Matters Today, BenBella Books, March 25th, 2014].

Niba mu by'ukuri Rusesabagina ari intwari yarokoye Abatutsi nk'uko abivuga, ni gute kurundi ruhande yazenguruka hirya no hino ahakana iyo Jenoside yashyize mu kaga ubuzima bw'abo avuga ko yarokoye? Ni gute umunyu uvuga ko yarokoye Abatutsi muri Jenoside ahindukira agakorana na FDLR, umutwe w'iterabwoba wafatiwe ibihano na LONI ugizwe ahanini n'abasize bakoze Jenoside ukaba ukomeje guteza imvururu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo?

Ibi byose yabikoze igamije gushakira inkunga Fondasiyo ye, Rusesabagina Foundation ndetse n'ishyaka rye rya politiki PDR-Ihumure.

Ni kubw'ibyo IBUKA, umuryango uharanira inyungu z'abacitse ku icumu wavuze ko Rusesabagina ' yiyitiriye ubutwari. Arakora ubucuruzi kuri Jenoside. Akwiriye gukurikiranwa '.

Source:CNLG



Source : https://www.imirasire.rw/?Kuki-Rusesabagina-yiswe-intwali-kandi-ahakana-Genocide-yakorewe-abatutsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)