Kuri uyu wa Kabiri, komite nshya ya Rayon sports yahuye n'umuterankunga mukuru w'iyi kipe baganira ku mubano utari mwiza hagati y'impande zombi.
Rayon Sports ifitanye amasezerano na Skol azageza muri 2022, aho uru ruganda rwenga inzoga rwishyuraga iyi kipe miliyoni 66 ku mwaka.
Kuva mu mpera z'umwaka ushize wa 2019, Rayon Sports yatangiye inzira zo kugira ngo ivugurure amasezerano ifitanye n'uru ruganda rube rwakongera amafaranga.
Ibi byaje gukurura umwuka utari mwiza hagati y'impande zombi kugeza n'aho byavuzwe ko amasezerano ashobora guseswa.
Amakuru yavugaga ko umuyobozi w'uru ruganda yanze kongera amafaranga yahaga iyi kipe bitewe n'uwari umuyobozi w'iyi kipe, Munyakazi Sadate yashinjaga kuba umufana cyane kuruta kuba umuyobozi.
Muri Nzeri 2020, komite ya Sadate yakuweho hashyirwaho komite y'inzibacyuho yari iyobowe na Murenzi Abdallah, nayo yagerageje kuvugana n'uru ruganda kugira ngo bazahure umubano utari umeze neza.
Gusa nabwo ntabwo byagenze neza kuko uru ruganda n'ubwo rwari rwemeye kongera amafaranga, rwagenze biguru ntege mu gusinya amasezerano aho rwavugaga ko nta masezerano bagirana na komite y'inzibacyuho bagomba gutegereza komite nshya y'iyi kipe.
Nyuma y'uko ku wa 24 Ukwakira hatowe komite nshya ya Rayon Sports iyobowe na Uwayezu Jean Fidele, uyu munsi ku wa Kabiri iherekejwe na Dr. Rwagacondo Claude wigeze kuyobora iyi kipe, bahuye na Skol ndetse uyu munsi, uru ruganda rwemeje ko ibiganiro byagenze neza.
Rubinyujije kuri Twitter rwagize ruti"uyu mugoroba SKOL Brewery Ltd yishimiye kwakira komite nshya ya Rayon Sports iri kumwe na Dr. Claude Rwagacondo wigeze kuyiyobora, twagize ibiganiro byiza byerekeranye n'ubufatanye bwacu no kuhazaza ha Rayon Sports."
This afternoon SKOL Brewery Ltd was honored to host the new Committee of @rayon_sports Association and one of its former Presidents Dr. Claude Rwagacondo.
We had a great discussion about our partnership and the future of Rayon Sports FC. pic.twitter.com/pfs07x2BYl
â" Skol Rwanda - SBL (@SkolRwanda) October 27, 2020
Amakuru avuga ko uru ruganda mu mafaranga ruzishyura Rayon Sports muri uyu mwaka w'imikino wa 2020-2021, rwemeye kuba rutanze miliyoni 60 bitarenze ku wa Gatanu kugira ngo ikipe itangire kwitegura shampiyona.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/komite-nshya-ya-rayon-sports-yagiranye-ibiganiro-na-skol