Uyu munsi ikipe ya Kiyovu Sports yatangiye imyitozo yitegura umwaka w'imikino wa 2020-2021.
Nyuma y'uko ku munsi w'ejo hashize abakinnyi ba Kiyovu Sports bapimwe icyorezo cya Coronavirus, uyu munsi batangiye umwiherero ndetse banakora imyitozo ya mbere.
Ni imyitozo yabereye ku kibuga cya Mumena aho iyi kipe n'ubundi isanzwe ikorera imyitozo,ikaba yayobowe n'umoza mukuru Karekezi Olivier.
Imyitozo y'uyu munsi ikaba yibanze mu kongerera ingufu abakinnyi bitewe n'igihe bari bamaze badakina.
Iyi kipe ikaba icumbitse kuri hoteli imwe mu Kiyovu aho izahava ku munsi w'ejo yerekeza ku Ruyenzi aho umwiherero nyirizina izawukorera, gusa izajya iza kwitoreza ku Mumena.
AMAFOTO: UWIHANGANYE Hardy
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kiyovu-sports-yatangiye-imyitozo-amafoto