Kamonyi: Uruganda rw'Ikigage rwatangiye gukora #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ako Karere kabinyujije kuri Twitter kagize kati “Abashaka ikigage cyujuje ubuziranenge tubahaye ikaze iwacu muri Kamonyi.”

Guverineri w'Intara y'Amajyepfo Madame Alice Kayitesi ari kumwe n'inama y'ubutegetsi y'Uruganda rw'Ikigage rwubatse muri Runda, ndetse n'ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi, basuye urwo ruganda tariki 05 Ukwakira 2020 bagamije kureba uko imirimo yo gutunganya ikigage ihagaze.

Ako Karere karavuga ko biteganyijwe ko nyuma y'ukwezi kw'igerageza iki kinyobwa kizaba cyatangiye kugezwa ku isoko mu buryo bwagutse.

Uru ruganda rwitezeho kugeza ikigage ku bagikunda, dore ko hari bamwe batakinywaga nyamara atari uko bacyanga, ahubwo ari ukubera ko babaga batizeye ubuziranenge bw'uburyo gitunganywamo.

Uru ruganda rwitezweho kandi guteza imbere igihingwa cy'amasaka, kimwe mu bihingwa gakondo cyasaga n'ikigenda kizimira. Ibi bizateza n'imbere abahinzi b'amasaka kuko umusaruro wabo uzaba ufite isoko.




source https://www.kigalitoday.com/ubukungu/ishoramari/article/kamonyi-uruganda-rw-ikigage-rwatangiye-gukora
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)