AS Kigali yapimishije abakinnyi #COVID19, iratangira imyitozo ku wa Gatatu #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Mbere kuri stade ya Kigali i Nyamirambo, habereye umuhango wo gupima Coronavirus abakinnyi, abatoza ndetse n'abandi bakozi ba AS Kigali, mu rwego kwitegura umwaka w'imikino 2020/2021.

AS Kigali ikaba ibaye ikipe ya kabiri ikoze iki gikorwa nyuma y'ikipe ya APR Fc yo yahise inatangira imyitozo ku Cyumweru tariki 04/10/2020, izi zombi zikaba ziri gutegura amarushanwa nyafurika zizahagarariramo u Rwanda.

As Kigali Players and Staff tested Covid-19 to Day.@CityofKigali @FERWAFA@PudenceR @UmutoniNadine@FabriceFshema@FrancisGasana pic.twitter.com/w8elVQ7Isb

— As Kigali (@AsKigali1) October 5, 2020

Nyuma yo gupimisha aba bakinnyi, bagombaga guhita bajya mu mwiherero nyuma bakazatangira imyitozo kuri uyu wa Gatatu tariki 07/10/2020, imyitozo izajya ibera kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.




source https://www.kigalitoday.com/imikino-11/football/article/as-kigali-yapimishije-abakinnyi-covid19-iratangira-imyitozo-kuri-uyu-wa-gatatu

Post a comment

0 Comments