Justin Bieber abafana be bemeje ko igishushanyo aherutse kwishyiraho , ari icyubahiro aha uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'icyamamare wo mu gihugu cya Canada, Justin Bieber, aherutse kwishyiraho igishushanyo, ariko abafana be ndetse n'abandi bamukurikiranira hafi bemeje bakomeje ko, icyo gishushanyo ari icyubahiro gikomeye kibanga uyu muhanzi Justin Bieber aha uwahoze ari umukunzi we Selena Gomez.

Mu kwezi gushize, igikomangoma cya pop cyo muri Canada Justin Bieber ufite imyaka 26 y'amavuko, yashyize ahagaragara ifoto agaragaza  igishushanyo kidasanzwe cya roza.

Icyo gishushanyo kimuriho, kiri ahagana ku ijosi rye. Icyo gishushanyo ngo kigizwe n'uruti  rurerure, rwuzuyeye amahwa n'amababi amanuka hose ku ijosi ry'uyu muhanzi Justin Bieber. Si ibyo gusa kandi, kuko n'igice cyo ku musaya wa Justin Bieber, yashushanyijeho ururabo rwuzuyeho amababi.

Abafana bari mu itsinda ryitwa Jelena fans bitiriwe abafana bashyigikiye urukundo rwa Selena Gomez na Justin Bieber, bahamije badashidikanya ko ku gishushanyo kiri ku ijosi rya Justin Bieber, hari ubutumwa bwihishemo burebana n'urukundo rwigeze kuba hagati ye na Selena Gomez.

Abo bafana kandi bagiye babyemeza, bakaba baragiye batanga impamvu zabo zishobora kuba zibatera kwemeza ayo makuru bagira bati: ' Muri icyo gishushanyo kiri ku ijosi rya Justin Bieber, harimo inyuguti ya S, kandi rwose iyo nyuguti ni iyitangira izina rya Selena Gomez'.

Mu gihe abandi bafana bakomeje kugaragaza ko bishimiye icyo gishushanyo, umwe yaranditse ati:'Uru rukundo ntirugira iherezo'.

Gusa nk'uko abafana babakurikiranaga na mbere bagikundana babigaragaje, bemeje ko ubusanzwe ama roza yari ikimenyetso hagati ya Justin Bieber na Selena Gomez, cyashimangiraga urukundo rwabo.

Hagati aho, Justin n'umugore we Hailey Baldwin w'imyaka 23, bakomeje kugaragaza urukundo ruryoshye bafitanye kuva ubwo bashakanaga mu mwaka wa  2018 .


Uyu muhanzi Justin Bieber yagaragaje amafoto ye ari kumwe na Hailey umukunzi we barebana akana ko mu jisho nk'abantu koko bishimiye urukundo rwabo.



Source : https://impanuro.rw/2020/10/04/justin-bieber-abafana-be-bemeje-ko-igishushanyo-aherutse-kwishyiraho-ari-icyubahiro-aha-uwahoze-ari-umukunzi-we-selena-gomez/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)