Juru Ornella yashyize hanze indirimbo ya kabiri yizeza impinduka mu muziki nyarwanda #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Juru Ornella w'imyaka 20 y'amavuko ku wa 2 Ukwakira 2020, nibwo yashyize hanze indirimbo yise 'Pango' itunganyijwe mu buryo bw'amajwi n'amashusho.

Mu kiganiro na UKWEZI, yavuze ko ari indirimbo avuga ko yayikoze agamije gukundisha abantu umuziki no kubyina muri rusange by'umwihariko abasore n'inkumi bakundana.

Yagize ati 'Mba mbwira umuhungu ngo aze tubyinane, mbese twishimire umuziki, tukabyinana nanjye nkabyina gutyo.'

Indirimbo 'Pango' yatunganyijwe mu buryo bw'amajwi na Element muri Country Record mu gihe amashusho yayo yakozwe na Bob Chris Raheem.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Pango'

Uyu muhanzikazi avuga ko hari izindi ndirimbo nyinshi ari gukoraho zirimo izarangiye yiteguye kugeza ku bakunzi b'umuziki n'abanyarwanda muri rusange.

Uyu mukobwa uvuka mu muryango w'abana babiri ndetse akaba ariwe wa kabiri avuga ko mu muziki we afashwa na Papa we ndetse akaba ariwe mujyanama we mu bijyanye n'ibikorwa bya muzika.

Ati 'Ndashimira abamfasha by'umwihariko papa, kuko amfasha ahantu hose, ndashimira kandi abakurikira ibihangano byanjye mbabwira ko mfite imishinga myinshi izajya hanze mu minsi mike cyane.'

Yakomeje avuga ko "Intego mfite ni ugukora umuziki mwiza kandi ntabwo nzatenguha abanyarwanda kuko nshaka kuzana impinduka."

Juru Ornella kuri ubu umaze gukora indirimbo ebyiri kuva yinjiye mu muziki yarangiye amashuri yisumbuye umwaka ushize aho yigaga HEG mu Rwunge rw'Amashuri rwa Gahini mu Karere ka Kayonza.

Reba hano amashusho y'indirimbo 'Pango'



Source : http://www.ukwezi.rw/Imyidagaduro/article/Juru-Ornella-yashyize-hanze-indirimbo-ya-kabiri-yizeza-impinduka-mu-muziki-nyarwanda

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)