Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 7 Ukwakira 2020, mu kiganiro mpaka cyahuzaga abitegura kuba aba Visi-Perezida ku ruhande rw'aba Republican ruhagarariwe na Mike Pince usanzwe ari Visi Perezida w'iki gihugu na Kamara Harris ku ruhande rw'aba Democrate, isazi yatunguranye ijya ku mutwe wa Mike Pence.
Abantu banyuranye bakomeje kugenda bayigarukaho nka kamwe mu dushya twaranze ibi biganiro byo mu ijoro ry'Uwagatatu rishyira uwa Kane.
Igikomeje kwibazwa ni uko isazi yagaragaye ubwo Mike Pince yari ageze mu mwanya wo gusubiza ikibazo cy'irondaruhu rikomeje kugararagara muri Amerika ,aho yahawe urugero rwa Breonna Taylor.
Kugeza ubu abakoresha imbuga nkoranyambaga cyane Twitter bakomeje kugenda batangazwa n'iyi sazi , bamwe bavuga ko yabangamiye uruhande rwa Harris wasubije bimwe mu bibazo atagaragara kubera ko ibyuma bifata amashusho ahaberaga ibiganiro mpaka byose byari byahugiye kuri ya sazi yagaragaye mu misatsi yera ya Mike Pince.
Umwe yanditse kuri Twitter ati: 'Isazi ni yo igaragaza uzatsindwa amatora'. Agaragaza indi yigeze kujya kuri Madamu Hillary Clinton.
Binavugwa ko isazi atari ubwa mbere igaragaye kuri umwe mu biyamamariza kuyobora Amerika nk'aho mu mwaka 2016, indi sazi yaguye mu maso ya Hillary Clinton wiyamamazaga ku ruhande rw'Aba Democrate bikaza no kurangira atsinzwe amatora.

Isazi yaje imara iminota igera kuri ibiri ku mutwe wa Bwana Pence abantu benshi babitindaho cyane ku mbuga nkoranyambaga