Harabura iminsi 2 ngo igihe cy'inzibacyuho RGB yahaye komite iyobowe na Murenzi Abdallah ngo ishyire ku murongo ibintu muri iyi kipe, ni mu gihe nta muntu uratangaza ko aziyamamariza kuyobora iyi kipe.
Nyuma y'ibibazo bikomeye byari bimaze iminsi muri Rayon Sports bishingiye cyane ku miyoborere, amikoro ndetse n'amategeko, tariki ya 22 Nzeri 2020 RGB yasheshe komite nyobozi y'iyi kipe maze tariki ya 24 Nzeri 2020 bashyiraho iy'inzibacyuho iyobowe na Murenzi Abdallah aho afatanyije na Twagirayezu Thadee na Me Nyirihirwe Hilaire.
Iyi komite yasabwe gushyira ibintu ku murongo, gutegura amategeko ndetse n'inteko rusange igomba gutorerwamo komite nyobozi y'iyi kipe ubundi akabashyikiriza RGB.
Hasigaye iminsi 2 kugira ngo igihe cyahawe komite ya Murenzi Abdallah cyirangire, ni mu gihe mu byo yasabwe harimo no gukoresha inteko rusange igatoresha komite nyobozi akayishyikiriza RGB.
Tariki ya 24 Ukwakira 2020 ni bwo izasoza manda, amakuru avuga ko iyi komite yari yasabye RGB ko yayongerera igihe kugira ngo ishyire ku murongo ibintu byose nk'uko yabisabwe ariko ibwirwa ko bidashoboka ahubwo ko bagomba gutegura inteko rusange bitarenze ku wa Gatandatu.
Biteganyijwe ko ku wa Gatandatu ari bwo hazaba inteko rusange ya Rayon Sports ari nayo izatorerwamo umuyobozi uzayobora Rayon Sports.
Gusa n'ubwo hazaba amatora kugeza uyu munsi bitewe n'ibihe iyi kipe yanyuzemo, nta muntu n'umwe uratangaza ko yiteguye kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, aho benshi bafite ubwoba ko bishobora kuzabagendekera nk'uko byagendekeye Munyakazi Sadate wari uyifite.
Amakuru avuga ko Paul Muvunyi ashobora kongera kwiyamamariza kuyobora iyi kipe, gusa ngo nta mwanzuro arafata.