Nyuma y'imyaka 6 Jacques Tuyisenge akubise umwana utoragura imipira ku kibuga(ball boy) witwa Ananias Munyemana, iki kibazo cyacyumutse nyuma y'inzira ndende.
Ni igikorwa cyabaye tariki 20 Mutarama 2014 kuri Stade Mumena ku mukino wari wahuje Police FC ari yo Jacques Tuyisenge yakiniraga na Esperance FC, ni umukino Police FC itsinze 2-1.
Se w'uyu mwana Niyibishaka Abraham kuva muri 2014 yakomeje gushaka ubutabera bw'umwana we kugira ngo Jacques Tuyisenge byibuze yishyure amafaranga yavuje umwana angana n'ibihumbi 100 ariko ntibyakunda kuko n'ubuyobozi bwa Police FC icyo gihe bwamunanije.
Nyuma y'uko Jacques Tuyisenge atandukanye n'ikipe yo muri Angola agarutse gukina mu Rwanda mu ikipe ya APR FC, uyu mubyeyi yongeye kubyutsa ikirego nyuma y'imyaka 6 asaba ko ubwo Jacques agarutse mu Rwanda kuhakina yamwishyura kuko mbere yari yaranze kumuvangira kuko nta yazaga mu Rwanda nta mwanya afite mu ikipe y'igihugu.
Binyuze mu ikipe ya APR FC akinira, yaje gufata umwanzuro wo gukemura iki kibazo cy'uyu rutahizamu kimaze imyaka 6.
Aganira n'itangazamakuru yagize ati'amasezerano twagiranye na Jacques Tuyisenge atubahirije n'ubwo tutayanditse, nirukanse mu itangazamukuru, njya mu buyobozi bumwe na bumwe ntibwagira icyo bumfasha, imyaka 6 yari igeze ariko ndabona ikibazo kigeze ku musozo ariko kugira ngo kigere ku musozo hari inzira ndende byanyuzemo.'
Ntabwo berekanye amafaranga iyi kipe yishyuwe, gusa amakuru avuga ko amafaranga yagombaga kwishyurwa, APR FC yamushyiriyeho n'inyungu.