Mumwaka wa 1998 mukwezi kwa 8, Uvira hari icyicaro gikuru cya zone OPS, yari iyobowe na late Gakunzi Sendoda Iyo zone OPS yari igizwe n'ama bataillons (4).
Bataillon imwe yabaga Uvira yari iyobowe n'uyu Herode Nguz yungirijwe na Ndori Semagagara, indi yabaga Mboko iyobowe na Col Rugazura Alexis yungirijwe n'umusirikare w'umukongomani, indi yabaga Lulimba, iyobowe na Col. Ngabo yungirijwe n'umusirikare w'umukongomani naho indi ikaba Baraka iyobowe n'uwitwaga Hassan yungirijwe na Col. Santos Muhinda.
Nyuma y'urupfu rwa late Fred wishwe mumpera zukwezi kwa 7 mu 1998, muburyo budasobanutse bikekwako abakatanyama bamurashe babikoze babisabwe na Nguz Herode umurambo we wajyanwe Uvira urashingurwa, bitera umwuka mubi hagati y'abasirikare b'abanyamulenge n'abanyamoko.
Umwuka umaze kuba mubi, late Gakunzi nk'umuyobozi mukuru, yahamagaye Herode Nguz amusaba kuza ngo baganire kugira ngo barangize icyo kibazo cyari cyabaye hagati y'ingabo, Herode arabyanga asaba late Gakunzi kujya iwe, kubera ko yashakaga ko uwo mwuka mubi ushira late Gakunzi yaremeye aragenda, ajyana na Col Ndori Semagaara na Col Roger Jondwe na late Rumenge n'aba escorts babo.
Bahuriye kwa Herode ama escorts yabo asigara hanze, bageze imbere mu gipango basanga Herode yahaye ama escorts ye briefing yo gushyira chini ya ulinzi abo ba commandants b'abanyamulenge, bakimara kwicara muri verenda, kuko ariho inama yagombaga kubera, ya ma escorts ya Herode yahise ashyira abanyamulenge chini ya ulinzi, late Gakunzi arahindukira abwira Herode ati 'bwira abasirikare bawe bareke kurasa kuko nibarasa twese hano ntawe ukira', naho ayo ma escorts yo yabwiraga abo ba officiers b'abanyamoko kwigirayo kugira ngo abone uko arasa late Gakunzi n'abo barikumwe.
Late Gakunzi yongeye kubaza Herode atese, ' ni wowe ushaka kunyica n'ukuntu twabanye? ' Herode Nguz amaze kumva ayo magambo yahise agira ubwoba abuza abasirikare be kurasa, anategeka ko aba escorts be bakwa imbunda abirukana aho, ariko umwe muribo yahese ahungana imbunda azenguruka inzu aseruka muri veranda ashaka kurasa ba late Gakunzi, Herode yahise abwira abandi basirikare be kumwaka imbunda nawe.
Hanze yigipango aba escorts babo bakomanda babanyamoko bahise batangira kurasa ama escorts yabo bakomanda b'abanyamulenge.
Abari imbere mugipangu kwa Herode, nyuma yo kwaka ayo ma escorts imbunda bumvikanye ko basohoka hanze kubuza abasirikare kurasana kuko kera bari batangiye kurwana, late Rumenge wari wasimbutse igipangu mbere y'igihe bakaka ayo ma escorts imbunda mugipangu, yabwiye late Gakunzi na bagenzi be bamaze gusohoka ko kera chief escort wa Gakunzi witwaga Bizimuremyi na Bigimba wari escort wa col Ndoli bapfuye na Rukema wari escort wa late Gakunzi ko yakomeretse.
Bamaze gusohoka basanze katanyama yaho kwa Herode yahunze, abanyamulenge bahita bakomeza bajya kureba izo ntumbi batwara n'inkomeri bajya kwa late Gakunzi gupanga urugamba.
Bagabuye axes muri ubu buryo:
1. Col Roger yahawe mission yo guhungisha abaturage b'abanyamulenge bakazamuka ruguru;
2. Col Byinshi wari ku Kimanga na camp Mu milimbi yahawe kwadvancinga akomeza yerekeza kuri Mulongwe na ruguru y'umuhanda muri avenue Songo no gukomeza werekeza kuri Mulongwe;
3. Col Ndori yahawe kw'advancing
yerekeza kuri Lac Tanganyika no kw'izone hari résidence ya Herode Nguz no gukomeza imbere;
4. Late Gakunzi yagiye hagati yabo aguma kubakomandinga
Abaciye axe yo kuri zone bageze kuri monument basanga basize abandi, bategekwa kurinda abari baciye ku Kimanga no muri Songo. Kuri monument habereye intambara ikomeye kuko ariho adui mwinshi yari yihurije. Abari baciye muri Songo no ku Kimanga bamaze kubageraho bose ba advancinze berekeza imbere mumuhanda wose ujya kuri Mulongwe.
Kubera ko muri Hôpital Général hari inkomere z'abasirikare b'abanyamulengebari bakoze impanuka muminsi mike yarishize, byatumye abanyamulenge barwanana imbaraga nyinshi kugirango bagere kubitaro vuba barebeko baramira izo nkomere, ariko byabaye iby'ubusa kuko basanze kera bazishe. Late Gakunzi urufaya rw'amasasu ruramwahuramya ntiyongera kunvikana murugamba. iruhande rwa Hôpital Général, bamurasa urusasu mukubuko kw'ibumoso rufata mugatuza iruhande rw'iberi rifata umutima ahita apfa ubwo.
Naho late Kagigi Semuriri n'igikundi yari ayoboye, yari kuri rond point ya Kakungwe, niho yarasiwe ahita agwa aho, niho adui wese yari yaremeye.
Late Rumenge Rugeza, yabonye late Kagigi arashwe ajya kumukwega ngw'amukure mumuhanda nawe ahita araswa amaguru, abasirikare b'abanyamulenge bari hejuru kuri Luvimbi nabo bararashwe cyane baramanuka kumuhanda, adui yari yabaturutse nk'inyuma muri avenue du Nganda du grand lac, col Ndoli yashatse kujya gukwega Rumenge, adui amubana mwinshi, we nabo bari kumwe bahita basubira inyuma bajya gufungira ku Kimanga ruguru y'umuhanda, nyuma bajya kurara haruguru kumusozi uri hejuru ya Cathedral.
Mugitondo cyumunsi wakurikiye ingabo zari ziyobowe na late col Mwungura zari zaje zitabaye zivuye Bukavu no mu Rurambo, zari zahuye n'ingabo z'u Rwanda, zose hamwe zarwaniye cyane ningabo za katanyama kukiraro cya Mulongwe, bamwe murizo ngabo, barimo col Makanika na col Tawimbi baraharasirwa ariko babasha kwirukana adui arahunga bafata Uvira ariko basanga haguye abanyamulenge benshi bagera hafi mirongo itatu.
Mubyukuri intambara ntiyarigambiriwe, bashakaga ko bumvikana na katanyama Uvira nayo igafatwa ntantambara ibaye nkuko byari byagenze Goma ariko Herode arabyanga apanga kubarasa. Ngayo amateka Gen Herode Nguz yasize UVira.
twandika iyinkuru twaganirije abantu beshi batandukanye babaye imurenge batifuje ko amazina yabo yashira kumugaragaro.
Ushobora kutwandikira kumbuga nkoranyamba zacyu.
Instagram:kigalinews24.com
Facebook: kigalinews24.com
twitter: kigalinews24.com
The post DRC: Sobanukirwa byinshi utamenye kuntambara yatewe na Gen Herode Nguz wahitanye abana benshi b'abanyamurenge. appeared first on Kigalinews24.