Dr Isaac Munyakazi wari Minisitiri yakatiwe gufungwa imyaka 10 n'ihazabu ya miliyoni 10 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni urubanza yaregwagamo hamwe n'umuyobozi wa rimwe mu mashuri yigenga riri mu mujyi wa Kigali.

Ubushinjacyaha mu iburanisha bwabwiye urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge ko uwo muyobozi w'ishuri akurikiranyweho icyaha cyo gutanga ruswa.

Mu kwezi kwa kabiri mu mwiherero w'abayobozi bakuru b'u Rwanda, Dr Munyakazi wari wamaze kwegura, ari mu bo Perezida Paul Kagame yanenze bikomeye avuga ko yahinduriye ishuri umwanya wo mu ya nyuma, akarishyira mu myanya ya mbere.

Yagize ati : "Muzira n'ubusa, amafaranga ibihumbi 500 by'amanyarwanda... Ibi mbabwira ntabwo ari inkuru, kuko na we yaje kubyemera, yabyemeye ariko kubera ko hari ibimenyetso adashobora guhakana".

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyakazi yasabye Alphonse Sebaganwa wo mu ishami rishinzwe amanota y'abanyeshuri mu kigo cy'igihugu gishinzwe uburezi (REB), kumufashiriza inshuti ye (ubu baregwanaga) ishuri rye rigashyirwa ku rutonde rw'amashuri 10 ya mbere mu gihugu.

Bwavuze kandi ko yasabye ko abanyeshuri b'iryo shuri bashyirwa ku myanya ya mbere ku rutonde rw'abakoze neza mu gihugu.

Ubushinjacyaha bwavuze ko Munyakazi yahuye na Sebaganwa akamusaba kumufashiriza inshuti ye kandi ko na we mu mwanya we azamuba hafi kandi bakazamugororera.

Ubushinjacyaha bwavuze kandi ko Sebaganwa yaje kubyemera ishuri rivanwa ku mwanya w'143 rishyirwa ku mwanya wa 9 ndetse umwe mu banyeshuri ava ku mwanya wa 611 agirwa uwa 7.

Bwavuze ko Sebaganwa yahawe amafaranga ibihumbi 500 ayahawe n'ukuriye iryo shuri ubwo barimo basangira ifunguro muri 'restaurant' imwe mu mujyi wa Kigali.



Source : http://www.ukwezi.rw/mu-rwanda/3/Isaac-Munyakazi-wari-Minisitiri-yakatiwe-gufungwa-imyaka-10-n-ihazabu-ya-miliyoni-10

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)