Mwishimane n'abishima,murirane n'abarira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ndangagaciro za gikristo birakwiye kugira umutima w'urukundo no kwifatanya na bagenzi bacu haba mu bihe byiza cyangwa bibi nk'uko Bibiliya ibitwibutsa iti:"Mwishimane n'abishima, murirane n'abarira" (Abaroma 12:15).

Rimwe na rimwe, amasengesho tuzamura imbere y'intebe y'Imana ni ugusaba ko Imana ihindura byinshi bitubangamiye, tugakira indwara, umubabaro ugahinduka umunezero, inzara igahinduka guhaga n'ibindi bitandukanye. Aya masengesho yose aremewe kandi ni meza. Ariko njya nibaza ikibazo giteye gitya:"Ni kangahe turirira ubugingo bwacu? cyangwa se gusubira inyuma? Ni kangahe se dusuka amarira kubera umuvandimwe wacu cyangwa mushiki wacu urimo guca mu bigeragezo".

Intumwa Pawulo yakundaga kuririra abantu no kubahugura ngo batayoba bakava mu gakiza:"Nuko rero mube maso, mwibuke yuko namaze imyaka itatu ndahwema ku manywa na nijoro, guhugura umuntu wese muri mwe ndira" (Ibyakozwe n'Intumwa 20:31). Tugomba gusaba amarira kugira ngo imitima yacu idacogozwa n'ibihe.

Tugomba gusaba Uwiteka umutima wuje ubwuzu

Mu myaka ishize, nari niyirije ubusa ndimo gusenga hamwe n'inshuti. Muri icyo gihe, umwe muri bo yazamuye ijwi asenga ati: "Mwami, mpa amarira!" Iri sengesho ryagize ingaruka ku buzima bwanjye ku buryo numvise ari nk'umuyaga witwa tsunami umpushye. Mu mutima wanjye, Umwuka w'Imana yambajije iki kibazo ati: "Ni ryari urira bitewe n'imibabaro y'abandi cyangwa uririra abazimiye?" Kuva uwo mwanya nahise mpindura isengesho mfatanya na mugenzi wanjye gusenga dusaba amarira.

Dukwiye gusaba Imana umutima w'impuhwe

Mbere y'icyaha kidupfukirana ku buryo bwihuse kandi bigatuma tutumva iby'Imana, tugomba gusaba amarira yo kwihana.

Imbere y'umubabaro k'abavandimwe na bashiki bacu, twige kurirana nabo kandi tugire umutima wo kubasabira kugirango Imana iborohereze.

Dutekereje ku bantu bose duhura batazi Imana, tumenye kubiba amarira, tubingingire kugirango bakire Yesu nk'Umwami n'Umukiza w'ubugingo bwabo.

Mubyukuri ubuzima bwa gikristo buraneza kandi icyifuzo cyImana ni uguhindura imyambaro y'umubabaro tukambara imyambaro y'ibyishimo. Reka twumve neza icyo amagambo yo mu gitabo cy'Umubwiriza 3: 4havuga:"Igihe cyo kurira n'igihe cyo guseka, igihe cyo kuboroga n'igihe cyo kubyina".

Isengesho ry'uyu munsi

Data, ndagusaba umutima mwiza wibuka gushiyira imbere inyungu za bagenzi banjye, mugihe babaye mbashe kubabarana nabo, mugihe bishimye, nishimane nabo Amen!

Source: www.topchretien.com

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Mwishimane-n-abishima-murirane-n-abarira.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)