
Dr Gahakwa Daphrose wigeze kuba Minisitiri w'Uburezi akaba n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, afunzwe akekwaho ibyaha birimo na ruswa mu isoko yahaye umukwe we ubwo yari Umuyobozi mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubuhinzi n'Ubworozi (RAB).