Diamond mu bibazo #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kwemerera kwishyurira imiryango 500 inzu zo kubamo ntabikore, umuhanzi Diamond Platnumz ari mu bibazo nyuma y'uko imwe mu miryango imaze igihe iwe ishaka kumubaza impamvu yababeshye.

Muri Mata uyu mwaka ni bwo Diamond Platnumz yatangaje ko agiye kwishyurira ubukode imiryango 500 itishiboye mu rwego rwo kuyifasha guhangana n'ingaruka z'icyorezo cya Coronavirus.

Nyuma yo gusezeranya aba bantu akaba atarabashije gusohoza isezerano rye bakaba basigaye birirwa ku rugo rwe bashaka kumubaza impamvu yababeshye, gusa ntibaragira amahirwe yo kumubona.

Global Publishers dukesha iyi nkuru ivuga ko umwe mu baturanyi b'uyu muhanzi, Mbezi-Beach mu mujyi wa Dar es Salaam yababwiye ko babangamiwe n'urusaku rw'abo bantu baba baje kubwira Diamond ngo abahe ubufasha yabemereye.

Ati'buriya bufasha Diamond yavuze azatanga ku bantu bwateje ikibazo hano, abo bantu bashaka ubufasha bahisemo kwifasha ubwabo, buzuye hano hanze y'urugo rwe, turabasaba muze murebe uko hano byifashe.'

Iki kinyamakuru kivuga ko cyahise gifata iya mbere kikajya kwa Diamond kikahasanga abantu benshi bavuga ko bahamaze ibyumweru basaba uyu muhanzi ko yabafasha ariko bakaba batarabonana na we.

Umwe mu baturanyi b'uyu muhanzi yavuze ko Diamond adakunze kubahiriza ibyo yemereye abaturage, ngo kuko ni kenshi abantu baba bari hanze y'inzu ye basaba ubufasha bw'ibyo yabemereye, ngo rimwe na rimwe hari igihe bava mu rugo bagaruka bagasanga abo bantu babibye.

Ati'turarambiwe, turarambiwe cyane, bikomeje gutya dushobora no gufatwa n'uburwayi, turabasaba Diamond mumugezeho aya makuru akure bano bantu hano.'

Ntabwo babashije kuvugana na Diamond cyane ko atitabaga telefoni cyangwa ngo anasubize ubutumwa yandikiwe.

Uruhande rw'ubuyobozi nabwo buvuga ko icyo kibazo bakimenye ndetse ko basaba Diamond umunsi yongeye gushaka gufasha abantu ko yabinyuza mu buyobozi bakamwereka inzira nziza yabicishamo.

Hanze y'urugo rwe hirirwa abantu bamwishyuza ubufasha yabemereye
Diamond ari mu bibazo yikururiye



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/diamond-mu-bibazo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)