Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 23 Ukwakira 2020, Rwatubyaye Abdul arizihiza isabukuru y'imyaka 24, kimwe mu bintu bimushengura mu buzima bwe ni ukuba ataragize amenya se, na nyina akaza kwitaba Imana akiri muto cyane.
Buri tariki ya 23 Ukwakira, myugariro wa Colorado Springs Switchbacks FC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'Amavubi, Rwatubyaye Abdul yizihiza isabukuru y'Amavuko.
Rwatubyaye Abdul yavutse tariki ya 23 Ukwakira 1996, avukira mu mujyi wa Kigali mu karere ka Nyarungenge mu murenge wa Gitega akaba ari umuhungu wa Moment Ally na Uwimana Amina Queen. Abdul Ni umuhererezi mu muryango w'abana 3 abahungu 2 n'umukobwa umwe.
Uyu musore ntiyigeze agira amahirwe yo kubona se kuko yamenye ubwenge utamubona iruhande rwe gusa azakumva ko yitabye Imana. Ubwo yari afite imyaka 3 gusa ni bwo yaje kubura nyina ahinduka imfubyi ariko arerwa na nyina wabo.
Yagize ati'Nakuze ntamubona ntazi aho ari n'uburyo abayeho, gusa naje kumva ko yitabye Imana, ubwo nari mfite imyaka 3 ni na bwo mama yitabye Imana nakuze mbana mama muto(murumuna wa mama we) kugeza n'uyu munsi turacyarikumwe nta kibazo nakimwe ningeze ngira.'
Rwatubyaye Abdul ni umukinnyi ugaragaza ibishushanyo by'amarira mu maso ye, aho ahamya ko bifte aho bihuriye n'ubuzima bwe.
Yagize ati'Kubura ababyeyi banjye byarambabaje kuko mpora nshengurwa n'uburyo hari ibintu mba ngeraho tutari kumwe birambabaza cyane ariko ntakundi. Izi tatuwaje ziri ku maso z'amarira, ni kimenyetso cy'amarira y'ubuzima bwanjye, byinshi nanyuzemo harimo no kuba ntari kumwe n'ababyeyi banjye.'
Abdul Rwatubyaye yize amashuri abanza ku kigo cya Ecole Islamic i Nyamirambo, muri 2010 yakomereje amashuri yisumbuye La Colombiere aho yigiye icyiciro rusange nyuma muri 2013 akaza gukomeza icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye muri APE Rugunga aho yize HEG(History, Economics and Geography)
Urugendo rwe muri ruhago
Urugendo rwe muri ruhago yarutangiye muri 2010 ubwo yajyaga mu ishuri ryigisha umupira rya APR FC. Muri 2013 APR FC yamwohereje mu Isonga FC akinamo umwaka umwe muri 2014 APR FC imuzamura mu ikipe nkuru, muri 2016 ahita yerekeza muri Rayon Sports.
Akimara gusinyira Rayon Sports yaje kubirirwa irengero, aho yaje kugaruka muri 2017. Yaje gutandukana na Rayon Sports mu ntangiriro za 2019 yerekeza muri Kansas City muri Amerika, ubu kaba akinira Colorado Springs Switchbacks FC.
Mu gihe cyose yamaze muri APR FC uyu musore avuga ko ikintu ahora yibukira kuri APR FC ari uburyo buri gihe baba banyotewe n'intsinzi bashaka ibikombe. Ikindi ni imibanire iba iri hagati y'abakinnyi n'abayobozi kuko bisanzuranaho kandi akaba ari n'umuryango witeguye gufasha umukinnyi no hanze y'ikibuga mu buzima bwe bwa buri munsi.
Ku ruhande rwa Rayon Sports avuga ko ahora yibuka urukundo yeretswe n'abafana b'iyi kipe ndetse n'abayobozi ubwo yari agarutse mu Rwanda nyuma yo kugenda abasinyiye ariko ntabakinire akamara umwaka wose atari mu Rwanda.
Ibindi wamenya kuri Rwatubyaye Abdul
Yakubitewe gukina umupira
Nta zibagirwa uburyo bamuguriye imyenda yo kujyana ahantu akayiba akajya kuyikinisha umupira ku ishuri akagaruka yayanduje
Ibishushanyo afite ku mubiri bihagaze amadorali y'amerika agera mu bihumbi 2, byashyiriweho mu gihugu cya Misiri ndetse na Turkey ariko ntabwo yazishyiriyeho rimwe
Ari mu rukundo n'umukobwa witwa Hamida(Miss Independent)
Inzozi ze ni ugukina muri shampiyona 5 zikomeye i Burayi