AS Kigali igitegereje abanyamahanga bayo 3, iratana mu mitwe na APR FC uyu munsi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munsi ikipe ya APR FC irakira AS Kigali i Shyorongi mu mukino wa gishuti ugomba gufasha impande zombi kwitegura imikino nyafurika azahagarariramo u Rwanda.

Ni wo mukino wa ruhago wa mbere ugiye gukinwa mu Rwanda kuva muri Werurwe 2020 ubwo hahagarikwaga ibikorwa bya siporo kubera icyorezo cya Coronavirus cyari cyageze mu Rwanda.

APR FC ikaba izahagararira u Rwanda muri CAF Champions League mu uhe AS Kigali ari muri CAF Confederations Cup, yose yamaze gutangira imyitozo yitegura iyi mikino izaba mu kwezi gutaha.

Ni umwanya mwiza kuri APR FC na AS Kigali zongeyemo abakinnyi kureba uburyo bitwara ndetse no kumenyerana na bagenzi babo.

APR FC yaguze rutahizamu Jacques Tuyisenge, Bizimana Yannick n'abandi, ni mu gihe AS Kigali yazanye Hakizimana Muhadjiri, Emery Bayisenge, Tchabalala n'abandi.

Kugeza ubu APR FC irakina uyu mukino ifite abakinnyi bayo bose ni mu gihe AS Kigali ibura abanyamahanga bayo bagera kuri 3, Shabani Hussein Tchabalala na Kwizera Pierrot bari i Burundi ndetse na Orotomal Alex wagiye gushaka ibyangombwa iwabo muri Nigeria.

Uyu mukino ukaba uri bubere ku kibuga cy'i Shyorongi aho APR FC ikorera imyitozo uyu munsi saa 15h00'.

APR FC irakina na AS Kigali umukino wa gishuti



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/as-kigali-igitegereje-abanyamahanga-bayo-3-iratana-mu-mitwe-na-apr-fc-uyu-munsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)