APR FC yari yakiriye AS Kigali mu mukino wa gishuti mu rwego rwo gufasha amakipe yombi kwitegura imikino nyafurika izahagarariramo u Rwanda mu kwezi gutaha, umukino warangiye amakipe yombi anganyije 1-1.
Ni umukino wabereye ku kibuga cy'i Shyorongi aho ikipe ya APR FC isanzwe ikorera imyitozo ari naho iyi ikorera umwiherero.
Igice cya mbere cy'umukino ikipe ya APR FC yihariye umukino aho yarushije AS Kigali ariko ibanza kugorwa no kubyaza umusaruro amahirwe bagiye babona cyane cyane rutahizamu Bizimana Yannick.
Ku munota wa 25, umutoza wa APR FC, Adil yaje gukora impinduka havamo Bizimana Yannick yinjiramo Mugunga Yves wahise unatsinda igitego ku munota 27 ku mupira Danny Usengimana yashose mu izamu ukagarurwa na bamyugariro ba AS Kigali usanga Mugunga Yves wahise uwuboneza mu rushundura.
APR FC yakomeje gushaka ibindi bitego ndetse ibona amahirwe ariko kuyabyaza umusaruro biranga igice cya mbere kirangira ari 1-0.
Igice cya kabiri cyatangiranye impinduka ku mpande zombi, APR FC mu bakinnyi bari babanjemo hasigaramo Seif na Claude ndetse na Mugunga wari winjiye asimbura mu gice cya mbere, hahise hinjiramo Nizeyimana Djuma, Bosco, Yunusu, Rwabugiri Umar, Nzotanga, Prince na Ishimwe Anicet
AS Kigali nayo yakoze impinduka maze mu bakinnyi babanjemo hasigaramo 4 ari bo Muhadjiri, Soudi Abdallah, Emery na Zidane, ni mu gihe hinjiyemo Mukonya, Bakame, Mose, Rugirayabo, Ndekwe, Tity na Nkinzingabo
Izi mpinduka zafashije AS Kigali kuko yatangiye gusatira ndetse iza kubona igitego ku munota wa 51 gitsinzwe na Hakizimana Muhadjiri kuri kufura ku ikosa yari akorewe na Niyomugabo Claude.
Mu gice cya 2 AS Kigali yarushije APR FC, ndetse igenda inarema uburyo bw'amahirwe ariko kureba mu izamu rya Rwabugiri biranga. Umukino warangiye ari 1-1.
Biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki ya 25 Ukwakira 2020 ari bwo hazaba umukino wo kwishyura, ukazabera kuri Stade Regional i Nyamirambo
11 babanjemo ku mpande zombi
APR FC: Ahishakiye Hertier, Niyomugabo Claude, Omborenga Fitina, Manzi Thierry, Mutsinzi Ange Jimmy, Niyonzima Olivier Sefu, Nsanzimfura Kedy, Manishimwe Djabel, Byiringiro Lague, Bizimana Yannick na Usengimana Danny
AS Kigali: Bate Shamiru, Rusheshangoga Michel, Ishimwe Christian, Bishira Latif, Emery Bayisenge, Nsabimana Eric Zidane, Kalisa Rashid, Kayitaba Jean Bosco, Nkinzingabo Fiston, Hakizimana Muhadjiri na Abdallah
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-iguye-miswi-na-as-kigali-4629