Abana bashowe mu bikorwa by'iterabwoba na FLN baravuga ingaruka zikomeye byabagizeho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abana bashowe mu bikorwa bya gisirikare by' umutwe w'iterabwoba wa FLN baravuga ko ibi bikorwa byabagizeho ingaruka zikomeye zirimo kutiga, kujya mu bwicanyi ndetse n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

Kwinjiza abana mu gisirikare ni kimwe mu byaha abahoze ari abayobozi b'umutwe wa FLN bashinjwa n'ubushinjacyaha bw'u Rwanda.

Muri 85 twasanze mu kigo cya Mutobo, abagera kuri 56% ni abakobwa bakaba bari bafite n'amasoko yihariye yo kuneka ariko binyuze mu kwinjira mu gihugu nk'abakozi bo mu rugo. 

Aba bose nubwo bavuga ko bari abasirikare bo ku rwego ruto ngo ntibyababuzaga ku menya amakuru y'ibitoro FLN yagabye ku Rwanda.

Abana bashowe mu bikorwa by'iterabwoba na FLN baravuga ingaruka zikomeye byabagizeho

RBA



Source : https://impanuro.rw/2020/10/26/abana-bashowe-mu-bikorwa-byiterabwoba-na-fln-baravuga-ingaruka-zikomeye-byabagizeho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)