Ernest Sugira ntazakina umukino wa Cape Verde, undi rutahizamu arashidikanywaho #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu w'Amavubi, Sugira Ernest ntazakina umukino u Rwanda ruzahuramo na Cape Verde mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika cya 2022 kubera ikibazo cy'imvune.

Uyu rutahizamu umwe mu bari bitezweho ko azafasha Amavubi, yagiriye ikibazo mu myitozo n'ubundi y'ikipe y'igihugu ubwo bari mu mwiherero wasojwe ku wa 19 Ukwakira 2020.

Akaba yaragize ikibazo cy'inyama yo mu itako bizwi nka Hamstring injury mu rurimi rw'amahanga.

Uyu mukinnyi akaba yemereye ISIMBI ko atari bujye mu mwiherero kimwe n'abandi ndetse ko uyu mukino atazawukina.

Ati'nibyo ntabwo njya mu mwiherero. Nagize hamstring. Umukino wa Cape Verde rwose ntabwo nzawukina, biragoye cyane kuko ndacyivuza ntwabwo igihe cyo gutangira imyitozo kiragera.'

Uyu rutahizamu na we akaba yiyongereye kuri Meddie Kagere ukinira Simba SC na we wagize ikibazo cy'imvune yo mu ivu ku wa 4 Ukwakira akaba atarangira imyitozo, na we arashidikanywaho ko ashobora kudakina uyu mukino.

Biteganyijwe ko umukino ubanza wa Cape Verde uzabera muri Cape Verde tariki ya 11 Ugushyingo, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera mu Rwanda tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

Sugira Ernest ntabwo azakina umukino wa Cape Verde
Meddie Kagere na we arashidikanywaho



Source : http://isimbi.rw/siporo/ernest-sugira-ntazakina-umukino-wa-cape-verde-undi-rutahizamu-arashidikanywaho

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)