Abana bane bavukana batuye mu mujyi wa Nashville, basanganywe umurambo wa nyina ubabyara wari umaze umwaka yaritabye Imana.
Umubyeyi witwa  Laronda, ufite abana bane bakuru, ku munsi w'ejo nibwo umurambo we wasanzwe iwe uzingiye mu myenda uri ahantu munsi y'indi myenda myinshi. Aba bana bane b'uyu mubyeyi babajijwe igihe gishize nyina apfuye, basubiza ko amaze umwaka wose apfuye.
Abashinzwe umutekano muri uriya mujyi bafashe uwo mubyeyi bamujyana kwa muganga, abaganga bamukoreye isuzuma basanga uwo mubyeyi yari amaze umwaka koko apfuye kandi ngo yari yarishwe n'uburwayi bw'umutima.
Abo bana ariko bose uko ari bane bari bajyanywe kuri polisi ngo basobanure impamvu bahishiriye ko nyina ubabyara yapfuye, ndetse ntibanamushyingure ahubwo bagakomeza kumugumisha mu nzu.
Abana nyuma yo kubazwa gutyo birinze gutangaza byinshi cyane, ariko bavuze gusa ko bari barasezeranye na mama wabo ko atazabasiga.
Abana mu magambo make cyane, bavuze ko bakundaga nyina cyane ngo akaba ariyo mpamvu babonye ashizemo umwuka bagahitamo kumubika hafi yabo kugira ngo basi bumve ko bakiri kumwe.
Aba bana babajijwe niba nta kibazo byabateye kuba bamara umwaka wose bafite umurambo mu nzu. Aba bana basobanuye ko nta kibazo bibatwaye ngo kuko bajyaga gushaka imiti yo kumutera kugira ngo atabora.
Aba bana kandi babajijwe niba nta bantu bajyaga bababaza amakuru ya mama wabo, aba bana basubije ko umuntu wese wababaza mama wabo bamubwiraga ko asigaye afite akazi kenshi, ari nayo mpamvu ituma atakiboneka.
Ku ruhande rw'umuryango w'uwo mubyeyi babajijwe impamvu batitaye ku bana kugeza ubwo umwaka wose ushira batazi ko uwo mubyeyi yapfuye, umuryango w'uwo mubyeyi wavuze ko n'ubundi uwo mubyeyi atakundaga kuboneka ariko banavuga ko ngo abana bajyaga bavuga ko umubyeyi wabo ameze neza ahubwo asigaye afite akazi kenshi ngo ari nayo mpamvu yakuyeho telefoni.
Abana ariko batakambiye aba polisi babasaba ko rwose babasubiza nyina, ngo kuko bishimiye cyane kuba bakiri kumwe ngo n'ubwo yashizemo umwuka. Ariko aba polisi bahamagaje imiryango y'uwo nyakwigendera, ajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro.

Aba bana batakambiye aba polisi babasaba ko babasubiza nyina wabo