Vatican: Karidinali Angelo Becciu yegujwe nyuma yo kuvugwaho ruswa, ibintu bidasanzwe mu butegetsi bwa Vatikani #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa kane, tariki ya 24 Nzeri 2020, i Vaticani kwa Papa, Karidinali Giovanni Angelo Becciu yatangaje ko yegujwe ku mirimo ye.

Ikirego kikaba kivuga ko Becciu w'imyaka 72 yegujwe ku mirimo ye nyuma yo kuvugwa mu birego bya ruswa bijyanye n'umutungo waguzwe i Londres n'ikigega cya Vatikani .

Karidinali Becciu yari umwe mu begereye cyane Papa Francis, akaba yarigeze kuba ashinzwe amabanga mu bunyamabanga bwa Leta ya Vaticani.

Ariko uyu mu Kardinali w'imyaka 72 yabwiye ikinyamakuru cyo ku mbuga za interineti Domani cyo mu Butaliyani ko yategetswe kwegura kuko yaketsweho ko yahaye bene wabo amafaranga ya Kiliziya.

Agira ati: 'Nta faranga na rimwe njye nigeze niba. Nta perereza ndimo nkorwaho, ariko niyo banshyira imbere y'Ubutabera nakwisobanura'.

Mu kiganiro n'abanyamakuru yatanze nyuma, uyu mu Kardinali avuga ko kweguzwa kwe kwabaye ikitaraganya.

Avuga ko na Papa 'atari abyishimiye' ubwo yatangaza iyi nkuru.

Ati:' Bigoye kubyiyumvisha. kugeza ejo…numvaga ko ndi inkoramutima cyane wa Papa, intumwa ye y'umwizerwa'.

'Nyuma rero, nibwo Papa yambwiye ko atakinyizera kuko yabonye amakuru yahawe n'abacamanza bamubwiye ko nakoze icyaha cyo kunyereza umutungo'.

Karidinali Becciu ashimangira ko habaye 'ukutumvikana', akongera kandi ati: 'Nditeguye gusobanurira Papa byose. Nta cyaha na kimwe nakoze'.

Uyu mu Kardinali Giovanni Angelo Becciu ni umutaliyani yamaze imyaka ya mbere akora mu gice gishinzwe imigenderanire na Vaticani.

Papa Francis niwe wamugize umu Karidinali mu 2018, atangirira ku nshingano zo kuyobora igice gishinzwe ibijanye n'ubutungane.

Yabwiye ibinyamakuru byo mu Butariyani ati:' Ni igihombo kuri jye, umuryango wanjye, igihugu cyanjye. Nabyemeye ko natezutse k'urukundo mfitiye Kiliziya na Papa'.

Mu kiganiro n'abanyamakuru ejo ku wa gatanu, uyu mu Karidinali yavuze ko Papa yamushinje ko yakoresheje nabi umutungo wa Kiliziya akawushyira mu ma Koperative n'ubucuruzi bwa bene wabo.

Ibinyamakuru by'Ubutaliyani kandi bivuga ko Papa atashimishijwe n'uburyo amafaranga yo gufashisha abakene yiswe Peter's Pence yagiye gukoreshwa mu bindi bitari biyagenewe.

Mu gihe iperereza rigikomeje, umuyobozi ushinzwe umutekano wa Vatikani yegujwe ku mirimo ye, bamwe mu bayobozi b'imari birukanwa, maze umunyamabanki w'Ubutaliyani Gianluigi Torzi wagize uruhare mu kugura iyo mitungo arafatwa. Torzi, ushinjwa kwambura abantu, kunyereza amafaranga, n'uburiganya, yaje kurekurwa.

Karidinali Angelo Becciu na Papa Francis



Source : https://impanuro.rw/2020/09/26/vatican-karidinali-angelo-becciu-yegujwe-nyuma-yo-kuvugwaho-ruswa-ibintu-bidasanzwe-mu-butegetsi-bwa-vatikani/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)