Umuyobozi mushya wa kiyovu sport Juvenal yaburiye Rayon sports gushakira umwataka ahandi nyuma yo kuganiriza Babua Samson. #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Samson Babua kugeza kurubu wasinyiye ikipe ya kiyovu sports fc avuye mu ikipe ya Sunrise waruyimazemo imyaka itarimikie avuye muri nigeria.

akomeje kuganirizwa n'amakipe atandukanye kugira abe yayerekezamo ntagihindutse, kugeza kuri ubu ikipe ya Rayon Sport ikaba yaraganirije Babua Samson bamusaba kuba yasinyira Rayon sport.

Umuyobozi mushya w'ikipe ya kiyovu Sport Jovenal nkuko yabitangaje aburira ubuyobozi bushya bw'inzibacuho bwa Rayon sport bwaganirije Babua.

yagize ati ' Samson ni Umukinnyi wacu abamuganirije turabazi nibyo baganiriye' ashimangira ko atazava muri kiyovu sports.

Samson we kugeza kurubu akaba nawe avugako arumukinnyi wa kiyovu sport kandi yiteguye gukinira ikipe ya kiyovu sport kandi akaba akomeje kwizeza abafaba ba kiyovu ibyishimo ndetse n'igikombe cya shampiyona.

Mugihe amakipe ategereje uruhushya rwanyuma rwo gutangira imyitizo ndetse n'urutonde rwa shampiyona uko izaba iteguwe .

Umuyobozi mushya w'agateganyo Abdul wa Rayon sport akomeje kugaragariza icyizere ndetse anizeza abafana ba Rayon ibyishimo.

The post Umuyobozi mushya wa kiyovu sport Juvenal yaburiye Rayon sports gushakira umwataka ahandi nyuma yo kuganiriza Babua Samson. appeared first on Kigalinews24.



Source : https://kigalinews24.com/2020/09/30/umuyobozi-mushya-wa-kiyovu-juvenal-yaburiyuma-ue-rayon-sports-gushakira-umwataka-ahandi-nyuma-yo-kuganiroza-babua-samson/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)