Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sano Olivier, avuga ko Uwera Carine[Cadette], basezeranye imbere y'amategeko yamubeshye ko nta babyeyi agira akajya gufata irembo ahantu hatariho mu rwego rwo guhisha ko ari umunyamulenge.
Inkuru y'urukundo rwa Sano na Cadette, ni imwe mu nkuru zavuzwe cyane mu mwaka ushize wa 2019, Cadette akaba yarashinjaga Sano kumwiba ibintu bitandukanye yagiye amwoherereza, mu gihe bari mu munyenga w'urukundo.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Sano yaje guhishura byinshi ku rukundo rwabo aho yavuze ko uyu mukobwa yanamubeshye bikomeye ko nta nyina agira kandi akiriho.
Yagize ati“ukundanye n'umukobwa ku nshuro ya mbere mumenyanye akubwiye ko nta babyeyi agira, akajya apositinga abantu ba kera ati akabura ntikaboneke ni nyinawumuntu, namubaza akambwira ngo ni mama wanjye wambyaye, uti uwo wundi ninde? Ati ni papa wanjye, ababyeyi barapfuye njye bantoraguye mu ntumbi i Nyanza.”
“Twamaranye umwaka n'igice nziko umukobwa turi kumwe ari impfubyi, njya gufata irembo ry'ibinyoma i Kirehe ambwira ngo niho kwa papa we na mama, kumbe abantu nta n'ikintu bapfana, ni abantu bamaranye umwaka 1 baziranye nk'inshuti.”
Avuga ko uyu mukobwa yanamubeshye amazina ye atitwa Uwera Carine ahubwo yitwa Nkundiyera Jeanne, ibi yabibonye ku byangombwa bye yaje mu Rwanda.
Nyuma ni nabwo yaje kumenya ko yamuhishe umuryango we nyawo, akaba yarahishaga ko ari umunyamulenge. Sano yavuze ko Cadette yamubeshye byinshi
Reba ikiganiro na Sano
http://dlvr.it/Rg44Y9
Post a Comment
0Comments