Mwiseneza Josiane wegukanye ikamba rya Nyampinga ukunzwe kurusha abandi muri 2019(Miss Popularity), avuga ko umunsi yambitswe impeta yari azi ko ari ibirori by'isabukuru ye cyane ko na we yari mu babiteguye.
Mu kiganiro n'ikinyamakuru ISIMBI, Mwiseneza Josiane yavuze ko na we ari mubateguye ibirori kuko yari azi ko ari ibiro by'isabukuru ye y'amavuko.
Gusa yaje gutungurwa n'uburyo iyi sabukuru yaje kuvamo umuhango wo kwambikwa impeta n'umukunzi we amusaba ko yazamubera umugore.
Yavuze ko yatunguwe n'uburyo yateye ivi kandi bari baranumvikanye ko bazabana ndetse n'imyiteguro y'ubukwe bayigeze kure.
Ngo yari azi ko ari ibirori by'isabukuru ye y'amavuko gusa
Reba ikiganiro na Mwiseneza Joasine
source http://isimbi.rw/imyidagaduro/miss-mwiseneza-josiane-yavuze-agashya-kamubayeho-ubwa-yambikwaga-impeta-video