Umugabo arashinjwa icyaha cyo kwica umwana we amuziza kunyara hasi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umugabo w'imyaka 40 y'amavuko ukomoka mu Burusiya, Anton Proskurin arashinjwa gukubita akica umwana we w'umukobwa wari ufite imyaka 2 y'amavuko nyuma yaho yanyaye hasi aho kunyara mu gikoresho bamuguriye abana banyaramo.

Amakuru aturuka mu kinyamakuru Selectnews91, avuga ko Anton yakubise umwana we mu mutwe inshuro 60 bikamuviramo gupfa.

Uyu mwana wari ukiri uruhinja umutwe we wabyimbye bikabije birangira apfuye.

Zinaida Proskurina nyina w'uyu mwana amakuru avuga ko we yari ku kazi mu gihe cy'ibyabaye, yabimenye aho umwana yageraga kwa muganga ajyanywe na Ambulance, nyuma y'amasaha 24 gusa umwana yahise apfa.

Abaganga babonye umurambo ni bo bemeje ko umwana yahondaguwe maze bahamagara abapolisi.

Polisi yavuze ko Proskurin yatawe muri yombi akemera icyaha cyabereye mu Burengerazuba bw'u Burusiya muri Kamena.

Ibizamini bya Forensic byerekanye ko umwana, Ksenia yakubiswe inshuro 20 ku mutwe ndetse inshuro zigera kuri 40 umubiri wose. Yapfuye azize kuva amaraso yatewe no gukomereka bikabije mu mutwe.

Abashakashatsi bavuze ko Se w'uyu mwana yakubitaga umukobwa we, gusa akimugeza kwa muganga yashatse guhisha ibimenyetso aho yari yamusize ibigabanya imibyimba.

Umushinjacyaha Aleksandr Kanaev yabwiye itangazamakuru ryaho ati: 'Ihohoterwa rikorerwa uyu mukobwa ryamaze amezi menshi. Ababyeyi be bamufashe nabi kandi baramukubita igihe cyose'.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/20/umugabo-arashinjwa-icyaha-cyo-kwica-umwana-we-amuziza-kunyara-hasi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)