Baguye mu kantu ubwo umusore bari barashyinguye yabasesekaragaho ari muzima #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abatuye mu mudugudu wa Omururinda ho muri Komini ya Kamuganguzi, mu karere ka Kabale muri Uganda; baguye mu kantu ubwo umusore w'imyaka 19 y'amavuko bari barashyinguye mu mezi abiri ashize yabasesekaragaho ari muzima.

Amakuru avuga ko uyu musore witwa Clinton Tindyebwa yabuze iwabo ku wa 29 Kamena.

Mu gitondo cyo ku wa 06 Nyakanga, umuyobozi w'akagari ka Nyinanyondu uriya musore yakomokagamo, yavuze ko hari umurambo w'umuntu wishwe n'amazi uri kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kamuganguzi.

Mu gihe uwo murambo wari watangiye gushwanyagurika, Ubuyobozi bw'iriya sitasiyo bwahisemo kuwohereza mu ruhukiro bw'ibitaro bya Kabale.

Muri ibyo bitaro ni ho Peninah Kamuhanda, umubyeyi wa Tindyebwa yagiye kuwutora, awushyingura azi ko ari uw'umuhungu we. Ku wa 09 Nyakanga ni bwo umuhango wo gushyingura wabaye.

Nyuma y'amezi abiri abo mu muryango wa Tindyebwa n'abaturanyi bawo bazi ko bamushyinguye, ku wa kane w'iki cyumweru batunguwe no kubona abahingutseho ahumeka uw'abazima.

Igitangaje ni uko ababyeyi b'uriya musore bari bashinje umuturanyi wabo kumwica hanyuma bakajugunya umurambo we mu kiyaga.

Uwari warabuze yasobanuye ko umunsi iwabo bamubura, yahagurutse iwabo yerekeza mu mujyi wa Kabale afite inkoko yagurishije, nyuma yurira imodoka ajya gushaka akazi.

Yavuze ko imodoka yamusize i Ntungamo mu ma saa moya z'umugoroba, ahahurira n'umumotari wahise amusezeranya kumuha akazi iwe mu rugo.

Tindyebwa yakomeje avuga ko atishimye mu rugo rw'uwo mumotari, biba ngombwa ko amucika ajya mu rundi rugo aho yahise ahabwa akazi k'ubushumba.

Uyu musore nk'uko ChimpReports yabitangaje, yavuze ko abo yaragiriraga Inka yabasabye umushahara w'ukwezi kwa karindwi yari yarakoreye bakawumwima, ibyatumye afata umwanzuro wo gusubira imuhira.



Source : https://impanuro.rw/2020/09/20/baguye-mu-kantu-ubwo-umusore-bari-barashyinguye-yabasesekaragaho-ari-muzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)