Ubuzima n'amateka byaranze intwari yo kwizera William Seymour #rwanda #RwOT

webrwanda
0

William Seymour yabaye intandaro y'ububyutse bwiswe "Azusa Street Revival" binyuze muri ubu bubyutse, ubukristo bwahise bukwirakwira hirya no hino ku isi. Niba uri umwe mu bakristo b'abapentecote cyangwa abakarisimatike, imizi yawe ishingiye muri ubwo bubyutse, niba kandi utari umwe muri aba, kuramya kwawe no kuririmba bifitanye isano n'ubu bubyutse.

William Seymour yavukiye muri Louisiana ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yavutse Kuwa 2 Mata 1870. Yapfuye Kuwa 28 Nzeri 1922, ashyingurwa ahitwa Los Angeles.

William Seymour yavukiye mu bukene bukabiije kuko babaga mu buzima bw'ubucakara muri Amerika. Nyuma yo kubura amahirwe yo kwiga, yaje kuba umukristo mu itorero ry'abirabura b'abanyamerika. Nyuma yafashwe ibicurane, bituma ijisho rimwe rihuma, hanyuma yiyegurira Imana nk'umubwirizabutumwa bwiza. Seymour yabaye umwe mu bakomeje urugendo rwo kwizera maze abatizwa mu Mwuka Wera, ikintu abantu benshi babonaga icyo gihe nko guhinduka k'ubuzima kandi na n'uyu munsi niko biri. Ikintu cy'ingenzi ni uko buri mukristo wese akeneye gukura mu kwizera.

Wiliam Seymour yatumiwe kuba pasiteri yoherezwa mu ivugabutumwa i Los Angeles. Yatangije itsinda ry'amasengesho ry'abirabura b'abanyamerikanyafurika aritangiriza murugo. Nyuma y'igihe kinini cyamasengesho, benshi mu bitabiriye amahugurwa, harimo na Seymour ubwe, batangiye kuvuga mu ndimi. Itsinda rye ryakuze vuba kandi mu 1906 ryigarurira inyubako y'itorero ahahoze hitwa Los Angeles.

Iki cyari igihe abantu batari biteze ububyutse na gato. Ububyutse bwa Welsh mu 1904-1905 bwatumye abantu 100.000 bahinduka bakira Yesu nk'Umwami n'umukiza w'ubugingo bwabo, iki cyari igikorwa kidasanzwe, cyakwirakwiriye ku isi hose ndetse haboneka ububyutse muri Madagascar. Mubyukuri igihe Wiliam yayoboraga ububyutse bwarasakaye.

Habayeho amasengesho afite imbaraga, kuramya kuburyo bwimbitse, kwihana ibyaha, guhinduka no gukira. Muri ibyo bikorwa byose habonetse ubwiza bw'Imana. Bidatinze, amakuru y'ibyabaye yarakwirakwiriye haba ku munwa no mu binyamakuru ariko abanengaga baravugaga ngo umupasiteri w'umwirabura bishoboka bite ko yakora ibintu nk'ibi? bababazwaga cyane no kubona ateranya imbaga y'abantu 1.500 bakaza mu giterane Wiliam yateguye.

Mu biterane Wiliam yateguraga afatanyije n'ihuriro ry'abairabura b'abanyamerika, byakururaga abantu benshi baturutse mu moko atandukanye no mu nzego zitandukanye. Abashyitsi baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika n'ahandi hirya no hino ku isi. Aba bose basubiraga iwabo bakakora ububyutse nk'ubwo babonye aho.

Mu gihe ububyutse bwakomezaga, Seymour yakomeje kuba umushumba n'umuvugabutumwa; muburyo burimo kwicisha bugufi, gushishikariza abantu ubumwe n'uburinganire. Ntiyigeze ashimangira cyane ibintu byabaye, aho yagize ati: "Ntukave hano uvuga indimi; ahubwo vuga kuri Yesu".

Yari afite ubwenge no kwicisha bugufi aho yabaga agoswe n'itsinda ry'abayobozi bakorana, badahuje ubwoko haba abagabo n'abagore bashoboye kwagura ububyutse bwiswe"Azusa Street Revival". Hamwe na bo, Seymour yatangije gahunda yo kwizera kandi asohora ikinyamakuru gikomeye gikwirakwira mu gihugu no ku isi yose.

Seymour yizeraga ko ibirimo kuba ari Pentekote ya kabiri kandi bishobora kuba intangiriro yo kugaruka kwa kabiri kwa Kristo. Nk'uko Pentekote ya mbere yari yatumye ubutumwa bwiza bugera ku isi, bityo yizeraga ko ari intambwe nziza. Abavugabutumwa bafite imbaraga z'Imana bakoze mu gihe cy'ububyutse "Azusa Street " boherejwe muri Leta zose. Bidatinze, abamisiyoneri b'abapentekote bagiye hirya no hino ku isi yose ndetse mu myaka ibiri iri torero ryari rimaze gukwira mu bihugu birenga mirongo itanu.

Wiliam Seymour yapfuye Kuwa 28 Nzeri 1922, ashyingurwa ahitwa Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

Dore impamvu William Seymour ari intwari yo kwizera

1.Wiliam Seymour yari afite inzara y'umwuka (yari asonzeye umwuka cyane). Ntiyajyaga yumva ageze ku rugero rwiza, ahubwo yahoranaga inyota yo kurushaho gukura mu buryo bw'umwuka, haba we ku giti cye, igihugu n'isi yose muri rusange. Ibi yabikoraga kugira ngo agaragaze neza urugero yabonye mu gitabo cy'Ibyakozwe n'Intumwa; hagaragaza ubuziranenge n'imbaraga biva ku Mwuka Wera. Uyu munsi, twese dukwiye kugira inzara yo kumenya kubaho, kwera, n'imbaraga z'Imana kurushaho.

2. Seymour yari afite kwicisha bugufi. Mu byo yakoraga byose, yavugaga yiyoroheje , witonda kandi wuje urugwiro. Muri icyo gihe cy'ububyutse, bamwe batangiye kumurwanya batemera ibyo akora, maze avuga aya magambo ati:"Ububyutse ni umurimo w'Imana, nizera ko nta kiremwa muntu cyazana ububyutse, ahubwo mpamya ko abantu baburwanya."

3.Wiliam yaharaniye ubwumvikane. Yirinze ubushyamirane ariko, by'umwihariko, yigisha ko itorero iryo ari ryo ryose Imana irimo gusukamo Umwuka wera, rigomba kwirinda kuvangura amoko cyangwa igitsina. Yizeraga cyane ko ubumwe bushingiye ku moko mu gusenga no kuramya ari ngombwa; mubyukuri, yumvaga ari ikimenyetso cy'umugisha wImana.

Muri macye, Wiliam Seymour yari umuntu w'ingenzi utangaje. Yabaye intwari yo kwizera kandi kumwibagirwa si vuba. Icyifuzo cye nyamukuru kwari ukumenya Kristo no kumumenyekanisha ku isi yose.Niyo mpamvu dukwiye kumwigiraho byinshi nk'abakristo bajya mu ijuru.

Source: www.canonjjohn.com, wikipedia.org

[email protected]



Source : https://agakiza.org/Ubuzima-n-amateka-yaranze-intwari-yo-kwizera-William-Seymour.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)