Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y'Amezi Atandatu Bihagaze #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisiteri ifite imikino mu nshingano zayo imaze gushyira ahagaragara itangazo rikomorera ibikorwa bya siporo byari bimaze amezi agera kuri atandatu bihagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira ry'icyorezo cya Covid-19 cyageze mu Rwanda mu kwezi kwa werurwe uyu mwaka aho kimaze no guhitana abantu basaga 29 mu gihugu cyacu.

Kuva muri werurwe uyu mwaka nta gikorwa na kimwe cya sport gihuza abantu benshi kigeze kibaho, uretse car free day imaze icyumweru kimwe ikomorewe ariko igakorwa hubahirijwe amabwiriza yo kwirinda icyorezo cya covid-19 gikomeje kuzahaza isi muri rusange, mu itangazo rya Minisiteri ya Siporo risohotse kuri uyu wa mbere naryo riraza rishimangira ko ibikorwa bya siporo byakomorewe ariko hakubahirizwa amabwiriza y'inzego z'ubuzima.

Muri iryo tangazo harimo ko imyitozo ndetse n'amarushanwa byemewe guhera kuri uyu wa mbere, gusa mbere yo kugira igikorwa cya siporo gikorwa buri shyirahamwe rifite mu nshingano zaryo imikino isanzwe ikinirwa ku butaka bw'u Rwanda rigomba kubanza kwerekana ingengabihe y'amarushanwa ndetse n'ingengabihe y'imyitozo kandi iyo ngengabihe igashyikirizwa MINISPORTS isaba uburenganzira rikabanza kubuhabwa niyo minisiteri.

Muri iri tangazo hakubiyemo ingingo ivuga ko ingamba zose zashyizweho zo kwirinda covid-19 zigomba kujya zikurikizwa igihe cyose amakipe agiye kwitoza ndetse hagashyirwaho uburyo bwose ahakorerwa iyo myitozo haba hari ubwirinzi kugirango ubuzima bw'abakinnyi bubungabungwe ndetse n'abandi bose bagira uruhare kugirango ibikorwa by'imikino bibeho.
Iki ni kimwe mu byemezo byari bitegerejwe na benshi mu banyarwanda nyuma y'igihe kirekire ibikorwa by'imikino bihagaritswe mu rwego rwo gukumira ikwirakwira rya Covid-19, ni ingamba zatumye amwe mu marushanwa asubikwa andi asozwa atarangiye, byanatumye amwe mu makipe agirwaho ingaruka z'ubukungu nkaho hari amaze amezi menshi adahemba abakozi bayo kuko aho yakuraga hari hafunze dore ko amenshi mu makipe yo mu Rwanda cyane cyane muri ruhago abona amafaranga biturutse ku bafana baba baje kureba imikino ku bibuga iyo abinjira bishyuye amafaranga amakipe yabo akaba ariho akura amikoro.

The post Minisiteri Ya Siporo Yafunguye Ibikorwa Bya Siporo Nyuma Y'Amezi Atandatu Bihagaze appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/minisiteri-ya-siporo-yafunguye-ibikorwa-bya-siporo-nyuma-yamezi-atandatu-bihagaze/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)