The Ben ahanganiye igihembo n'abahanzi barimo Diamond na Harmonize #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi The Ben ndetse n'umunyarwandakazi w'umubyinnyi, Sherrie Silver batoranyijwe mu bahataniye ibihembo bya All Africa Muzik Magazine 2020[AFRIMMA 2020].

Ibi bihembo bigiye ku ba ku nshuro ya 7, bitangwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bigamije gushimira Abanyafurika bitwaye neza mu bice bitandukanye bigize uruganda rwa muzika. Kuri iyi nshuro harimo abanyarwanda 2.

Umuhanzi The Ben ari mu cyiciro cy'abagabo aho ahanganiye igihembo cy'umuhanzi mwiza muri Afurika y'Iburasirazuba n'abahanzi nka Otile Brown wo muri Kenya (banakoranye indirimbo bise 'Can't get enough'), Diamond Platnumz, Harmonize, Mbosso, Rayvanny na Ali Kiba bo muri Tanzania, Khaligraph Jones(Kenya), Gildo Kassa wo muri Ethiopia na Eddy Kenzo wo muri Uganda.

Sherrie Silver ari mu cyiciro cy'umubyinnyi mwiza muri Afurika aho ahananye na Poco Lee, Kora Obidi , PapiOjo na Sayrah Chips bo muri Nigeria.

Harimo kandi La Petite Zota wo muri Côte d'Ivoire, Bajuni na Rabbit Crew 255- bo muri Tanzania; na Neru Americano &Scro Que cuia bo muri Angola.

Wabatora unyuze hano

The Ben ahanganye na Diamond
Ivan Minnaert ari kumwe na perezida wa Rayon Sports nyuma yo kumvikana



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/the-ben-ahanganiye-igihembo-n-abahanzi-barimo-diamond-na-harmonize

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)