Tanasha yasubije abamushinja guta Diamond mu mutego #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Tanasha Donna yahakanye ko atigeze akoresha Diamond Platnumz wari umukunzi we kugira ngo amenyekanye.

Tanasha Donna na Diamond bakanyujijeho mu rukundo aho batandukanye mu ntangiriro z'uyu mwaka nyuma yo kubyarana umwana w'umuhungu.

Nyuma y'uko bigeye bivugwa ko uyu mukobwa yaba yarakoresheje uyu muhanzi kugira ngo amenyekane, yavuze ko atari byo kuko we yamukundaga kandi cyane.

Yagize ati'Ntabwo ari byo, njye naramukundaga na we arabizi. Nari umwizerwa kuri we. Yashoboraga no gufata telefoni yanjye akayijyamo akareba byose nta kibazo, na we ubwe yajyaga abyivugira ko ndi umwizerwa. Iyo mba ntamukunda sinari kuba umwizerwa kuri we, nari kumuca inyuma cyangwa simwemerere kujya muri telefoni yanjye. Naramukundaga pe.'

Yakomeje agira ati'sinigeze mukoresha kugira ngo menyekane, mu ntangiriro nari nanze ko urukundo rwacu rwajya ku karubanda. Mu ntangiriro, narwanyaga gushyira umubano wacu mu bitangazamakuru ariko nyuma yaje kubikora, ariko rero ndashaka guhagarika ibyo nshinjwa. Ni umugabo nakunze by'ukuri, numvaga ari umugabo nzahora nkunda. Narakomeje ariko nzahora mukunda kuko ni se w'umuhungu wanjye.'

Yavuze ko abyemera Diamond ko hari icyo yamufashije mu rugendo rwe rw'umuziki ariko ngo sibyo yari amukurikiyeho.

Tanasha ahakana ko atigeze akoresha Diamond



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/tanasha-yasubije-abamushinja-guta-diamond-mu-mutego

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)