Rutahizamu wa Kiyovu Sports, Babuwa Samson mu biganiro by'ibanga na Rayon Sports #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Rutahizamu ukomoka mu gihugu cya Nigeria uheruka gusinyira ikipe ya Kiyovu Sports, Babuwa Samson ari mu biganiro na Rayon Sports mu ibanga rikomeye.

Uyu rutahizamu wabaye uwatsinze ibitego byinshi kurusha abandi umwaka ushize wa 2019-2020 ubwo yakiniraga Sunrise FC, yatsinze ibitego 19, muri Gicurasi 2020 yahise asinyira ikipe ya Kiyovu Sports amasezerano y'umwaka umwe.

Mbere yo gusinyira Kiyovu Sports, uyu mukinnyi yabwiye ISIMBI ko yagiranye ibiganiro na Rayon Sports ariko bigoranye ko yayerekezamo kuko yamuhaga amafaranga make aho byavugwaga ko ubuyobozi bwari bufite ikipe bwamuhaga miliyoni 8 ngo asinye imyaka 2.

Icyo gihe yagize ati"Rayon Sports biragoranye, twaravuganye ariko amafaranga bampaga ni make cyane, biragoranye ntabwo nayemera.'

Nyuma ni bwo yasinyiye Kiyovu Sports imwishyura miliyoni 8 ku mwaka umwe, ariko ashyiramo ingingo y'uko hagize ikipe imwifuza yakwishyura miliyoni 10 bakamurekura akagenda.

Nyuma y'uko komite ya Rayon Sports yananiwe kugura Babuwa yegujwe, amakuru ISIMBI yamenye ni uko iyi kipe yahise itangira ibiganiro na Rayon Sports mu buryo bw'ibanga ndetse ko yiteguye kwishyura ibikubiye mu masezerano ye(release clause ya miliyoni 10).

Umwe mu nshuti za Babuwa yabwiye ISIMBI ko mu gihe Babuwa yaba ashaka gutandukana na Kiyovu Sports nta mahitamo iyi kipe yaba ifite.

Yagize ati"none nyuma y'igenda rya Sadate mwari mwiteze iki? Kariya ni akazi kamutunze n'umuryango we, Rayon imuhaye ibyo akeneye we yiteguye kubasinyira. Mu gihe Babuwa yaba ashaka kugenda nta mahitamo Kiyovu Sports yaba ifite, kuko amasezerano ye arasobanutse."

Rayon Sports irifuza uyu rutahizamu mu buryo bushoboka bwose, kuko ni umwe mu bakinnyi bayigoye mu mwaka ushize w'imikino aho mu bitego 4 Sunrise FC yatsinze Rayon Sports umwaka ushize uyu rutahizamu yatsinzemo 2(kimwe mu mukino ubanza, ikindi mu mukino wo kwishyura.)

Samson Babuwa ubwo yasinyiraga Kiyovu Sports
Mu mukino ubanza Sunrise vs Rayon Sports i Nyagatare, Babuwa yatsinze Rayon Sports igitego muri 2-1 iyi kipe yatsinze Rayon
Mu mukino wo kwishyura, mu bitego 2-0 Sunrise FC yatsinze Rayon Sports, Babuwa Samson yatsinzemo igitego



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/rutahizamu-wa-kiyovu-sports-babuwa-samson-mu-biganiro-by-ibanga-na-rayon-sports

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)