Rubavu: Amaherezo y'ibibanza bimaze igihe bitubatsemo azaba ayahe? #Rwanda #RwOT via @kigalitoday #rwanda #RwOT

webrwanda
0
Hamwe mu hasenywe inzu ubu nta bikorwa byahashyizwe
Hamwe mu hasenywe inzu ubu nta bikorwa byahashyizwe

Mu myaka 12 ishize ibikorwa byo kuvugurura inyubako z'umujyi wa Gisenyi bitangiye, aho inyubako nyinshi zashyizwe hasi bivugwa ko hagiye kubakwa inyubako zijyanye n'igihe, ibyari byitezwe ntibiragerwaho.

Ahakuwe inzu hamwe harubatswe inyubako nziza ariko ibindi bibanza ntibyubatswemo, ubu bikaba biteyemo ibyatsi, bikagaragaza icyuho mu kubaka Umujyi wa Gisenyi.

Bamwe mu basabwe gusenya inyubako zabo, bavuga ko ibikorwa byo gusenya inyubako zabo byakozwe bitizweho neza kuko inyubako zabo zasenywe ntihubakwa izindi zizisimbura bituma abari bafite icyo bahakura bakena.

Bamwe bagira bati « Badusenyesheje batubwira ko nitudasenya bazana abasenya kandi tubishyure, wareba aho kugira ngo uhendwe ukisenyera. Inyubako twasenye ni zo zari zidutunze, twarasenye turagurisha kandi n'abo twagurishije ntibubatse, ikindi kibabaje ni uko twagurishije duhendwa mu gihe bitari ngombwa. »

Ahasenywe bamwe batangiye kubaka abandi ntibubaka
Ahasenywe bamwe batangiye kubaka abandi ntibubaka

Abaturage batifuje ko amazina yabo atangazwa bavuga ko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bigomba kujyana n'abashoramari, kuko abamaranye ibibanza imyaka icumi batabyubaka bigaragaza ko nta bushobozi bafite.

Muri 2008 nibwo ibikorwa byo gusenya inyubako zishaje byakozwe n'uwari Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Célestin Twagirayezu, ndetse hasenywa n'inyubako zakorerwagamo n'Akarere.

Ahasenywe hamwe harubatswe ariko hari n'ahatarubatswe haterwa ibyatsi cyane cyane ku nkengero z'ikiyaga cya Kivu.

Umujyi wa Gisenyi ufite ibibanza by'Akarere ariko hari n'ibyo ucunga by'abahunze bagasiga imitungo yabo na byo bishaje bikwiye kuvugururwa no gusimburwa.

Kigali Today ivugana n'Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu wungirije ushinzwe ubukungu n'iterambere, Nzabonimpa Deogratias, yavuze ko hari icyizere ko ibikorwa byo kuvugurura umujyi wa Gisenyi bigiye gukomeza nyuma y'icyorezo cya COVID-19 cyahungabanyije ibikorwa by'iterambere mu Rwanda no ku isi.

Agira ati ; « Mu mujyi wa Gisenyi ibikorwa remezo byariyongereye, kandi icyorezo cya COVID-19 cyasanze hari abashoramari benshi barimo kuzana ibikorwa by'iterambere. »

Hari ahatewe ibyatsi
Hari ahatewe ibyatsi

Nzabonimpa avuga ko abaturage bagomba kubaka ibibanza byabo cyangwa bakishyira hamwe n'abafite amafaranga bakazamura inyubako ndende kuko na byo bishoboka.

Ku birebana n'ibibanza by'Akarere na byo bitubatse, avuga ko bari mu biganiro n'abashoramari kugira ngo baze babyubake.

Ati «Dufite abashoramari bashaka kubaka mu bibanza biri ku nkegero z'ikiyaga, turimo kureshya n'abandi kuza gushora imari imishinga izaboneka biri ku murongo mwiza.»




source https://www.kigalitoday.com/amakuru/amakuru-mu-rwanda/article/rubavu-amaherezo-y-ibibanza-bimaze-igihe-bitubatsemo-azaba-ayahe
Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)